Umujyanama wihariye wa perezida Museveni akaba n’umuhungu we Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko kuba umuryango wabo ufitanye na dynastry ya Bachwezi ariyo mpamvu ikomeye we na perezida Museveni nta muntu bahanganye ushobora kubatsinda mu rugamba.
Museveni ni perezida w’igihugu kuva mu mwaka w’i 1986 ndetse byagiye bivugwa ko umuhungu we Muhoozi arimo gutegurwa kugirango ariwe uzamusimbura ku butegetsi bw’igihugu cya Uganda.
Ibi byavuzwe cyane ubwo uwahoze akora mu rwego rw’ubutatsi bwa Uganda ariwe Gen David Sejusa avuze ko hari umugambi ukomeye wo gukuraho abarwanya igitekerezo cya perezida cyo kuzagira umuhungu we umusimbura we ku ntebe yo kuyobora igihugu cya Uganda nkuko tubikesha ikinyamakuru Watchdoguganda.
Mu gihe gishize,Muhoozi yavuze ko kuzamuka kwe muri goverinoma byatumye umugambi ‘Muhoozi Project’ ;umugambi byavuzweko ari uwa Museveni wo kuzagira umuhugu we umusimbura we Sejusa yitaga umuvumo uhinduka umugisha kuri we none watangiye gushigikira ibitekerezo bya Museveni unatangira kunenga abamurwanya cyane cyane abo mu ishyaka People Power ndetse n’umuyobozi waryo Robert Kyagulanyi ariwe Bobi Wine.
Muhoozi yavuze ko impamvu nta mwanzi wapfa kubatsinda kuberako umuryango wa mbere wa dynastry ya Bachwezi wabagize intakorwaho ndetse n’abantu badapfa gutsindwa. Yakomeje avuga ko se, Museveni ndetse n’umwami wa nyuma wa Nkole aribo babiri banyuma bari abagize umuryango nyobozi(dynastry) wa Bachezwi nkuko amateka abivuga.
Yongeyeho ko uwigeze kuyobora igihugu cya Uganda,Milton Obote, yakoze ikosa ryo gusuzugura Museveni bimuviramo guhita aya manika ako kanya kubera ko kuri iyi si nta muntu ushobora gutsinda “Bachwezi”
Nkuko yabitangaje kuri twitter ye kuri uyu wa kabiri, Muhozi yagize ati: “nari ndi umunyamugisha kuba nari narakunzwe ndetse nkakuzwa na Muchwezi w’ukuri mu gihugu cya Uganda. Yari marume wanjye. Yitwaga Fred Nkuranga Rubereza. Yanyigishije ko ‘bwari ubuzima bwiza igihe wabayeho ufite ubushobozi bwo gutsinda ibyananiye abandi nuko ukazapfa usize uri icyamamare ubuziraherezo.
Nyamara Museveni mu minshi ishize aherutse gutangaza ko acyumva agifite ubushobozi bwo gukomeza kuyobora igihugu cya Uganda,bivuze ko umuhungu we yaguma agategereza igihe se azavira ku butegetsi kugirango ayobore.
umuryango nyobozi(dynastry) wa Bachezwi amateka nyakuri awuvugaho iki?
Umuryango w’Abacwezi wari wiganje mu gace ka Kitara ho muri Uganda,uva mu gisekuru cy’Abakama b’Abanyoro ne bene wabo w’Ababito n’Abatembuzi uyu muryango wamaze imyaka 600 utegeka aka gace ka Bunyoro na Ankole,uyu muryango wari uzwi cyane mu bikorwa by’ubupfumu n’ubuhigi bw’imbogo.
Ahagana mu mwaka wa 1512 nibwo Umupfumu witwaga Nyakoko yahanuye ko ingoma y’Abacwezi igiye kurimbuka,mu mwaka 1518 niho agace ka Kitara na Bunyoro hadutse umuze amazi yaho n’inzuzi biba amaraso ndetse n’ikiyaga cya Lac Edouard Rwicanzige nacyo cyahinduye isura amafi n’ibindi binyabuzima birapfa.
yatumye Lyangombwe rya Babinga umwe mu bakuru b’uyu muryango asuhukira mu gihugu cy’uRwanda,ndetse anahashunga idini rye ryaje gukomera ridusigira umurage wo kubandwa,abasesenguzi mu by’amateka bibaza impanvu uyu muhungu wa Museveni yakoresheje iyi nyito y’Abacwezi kuko kugeza ubu ubutware bwabo butagihari bwasenyutse kera.
Mwizerwa Ally