Umuyobozi w’ungirije w’igipolisi cya Uganda IGP Loketch yatangaje ko Umutwe w’iterabwoba wa ADF usanzwe urwanya ubutegetsi bwa Uganda ariwo uri inyuma y’ibitero by’ubugizi bwa nabi byakunze kwibasira umujyi wa Kampala mu minsi yashize.
.
IGP Loketch yakomeje avuga ko mu iperereza rigikomeje rigamije kumenya abagabye igitero kuri Gen Katumba Wamala mu kwezi gushize kwa Kamena ,kigahitana umukobwa we n’umushoferi we , inzego zishinzwe umutekano zimaze kubona ibimenyetso ko umutwe wa ADF ufite ibirindiro muri DR Congo wabashije gucengera mu mujyi wa Kampala akaba ariwo uri inyuma y’iki gitero n’ibindi bisa nkacyo byakunze kwibasira umugi wa Kampala .
IGP Loketch akomeza avuga ko inzego zishinzwe umutekano, ubu zirajwe ishinga no gushyira iherezo kuri ubu bugizi bwa nabi, bwakunze guteza umwuka mubi muri Uganda mu bihe byashize ndetse anemeza ko ibikorwa by’utu dutsiko tw’abagizi ba nabi bigiye kuba amateka .
Yagize ati:” Mu iperereza rigamije kumenya abihishe inyuma y’igitero cyagabwe kuri Gen Katumaba Wamala, twabashije kuvumbura ko, Umutwe w’iterabwoba wa ADF ufite ibirindiro muri Congo ariwo ukunda gutegura ibitero by’ubugizi bwa nabi bimaze iminsi byibasira Kampala.
Ndababwiza ukuri ko, ibikorwa by’utu dutsiko tw’abagizi ba nabi imbere mu gihugu biraza kuba amateka . Nti muzongera kubona amaraso y’abanya-Uganda ameneka bene aka kageni.”
Ibi bitangajwe nyuma y’aho igipolisi n’izindi nzego z’umutekano bashyiriyeho itsinda rigizwe n’abahanga mu kurwanya no guta muri yombi abakora ibikorwa by’ iterabwoba bibanda cyane cyane mu murwa mukuru Kampala.
Nk’uko byatangajwe na IGP Lokech ngo kuwa gatanu w’iki cyumweru, iri tsinda ryabashije gufata intwaro ebyiri ngo akaba ari zimwe mu ntwaro zakunze gukoreshwa mu iyicwa ry’abantu batandukanye n’udutsiko tw’abagizi ba nabi mu mujyi wa Kampala, ndetse ko hari abantu babiri bakekwa kugira uruhare muri ibyo bikorwa bamaze gutabwa muri yombi ngo akaba aribo bari gutanga amakuru yaho izo ntwaro ziherereye naho zituruka.
Yagize ati :” Turagirango tubwire abaturage ko akazi kari gukorwa n’itsinda rya Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano gatangiye gutanga umusaruro, nyuma yaho ribashije guta muri yombi undi mwicanyi ahitwa Namuwongo .Ubu abo bafashwe bari gukorana n’inzego zishinzwe iperereza ryatumye tubasha gufata imbunda ebyiri na Moto enye zakoreshejwe mu gitero giheruka kugabwa kuri Gen Katumba Wamala.”
Yakomeje avuga ko usibye izi ntwaro polisi y’abashije no gufata bimwe mu bikoresho byifashishwa mu gukora ibisasu, impapuro zigaragaza imyitozo itangwa na Al-Qaeda, fagitire za western Union zoherejweho amafaranga yaturutse mu batera inkunga abo bagizi ba nabi,za Telefone, imbunda yo mu bwoko bwa positoli n’ibindi….
Gen Locketch avuga ko inzego zishinzwe umutekano zikomeje guhiga bukware uwitwa Sheikh Abudin Hubaida Taheel Bukenya ukekwaho gukorana niyo mitwe .
Hategekimana Claude
Anagamda ntimukabeshye kandi amanyanga yanyu qgaragaragara. Report ya UN ivuga ko intwaro za ADF ziva UG