Umugabo witwa Laban Sabiti w’imyaka 29, umucuruzi ahitwa Ruhija mu karere ka Rubanda mu gihugu cya Uganda,yambuwe umugore bari babyaranye abana 5 nyuma yo kunanirwa kwishyura inkwano sebukwe.
Madamu Prize Twikirize yakuwe mu rugo rwa Sabiti na se witwa, Geofrey Kakona, utuye ahitwa Kanungu,wategereje ko umukwe amuha inkwano araheba.
Bwana Geofrey yavuze ko yatwaye umukobwa we nyuma y’aho Sabiti ananiwe kwishyura akayabo ka miliyoni 6 z’amashilingi.
Sabiti yavuze ko yananiwe kwishyura igiciro cy’inkwano yasabwe na sebukwe ariko ngo yagombaga kubikora mu Ukuboza uyu mwaka.
Uyu mugabo yavuze ko yagowe cyane no gusigarana abana 5 nyuma y’aho sebukwe amutwaye uyu mugore we.Umwana mukuru muri bo afite imyaka 10 mu gihe umuto yari amaze amezi 3 avutse.
Abanyankole benshi barakajwe niki gikorwa cya Geofrey cyo gutwara uyu mukobwa we agasigira umukwe umwana w’amezi 3 kandi atashobora kumwonsa.
Uwitwa Sam Niyonzima ushinzwe iterambere muri Kisoro yavuze ko Abanyankole bari bafite umuco wo gutanga inka 2 nk’inkwano.
Yavuze ko muri iki gihe ibintu byahindutse umugabo ashobora gucibwa amashilingi hagati ya miliyoni 5 na 20 aho abona icyo giciro aricyo mbogamizi yo kurushinga muri Uganda.
Minisitiri w’Uburinganire,abakozi n’iterambere ry’umuryango muri Uganda,Madamu Sarah Nyirabashitsi Mateke,yasabye ababyeyi guhagarika ibyo kugurisha abana babo.
Ati “Ni inshingano z’umugabo gutanga inkwano ashoboye kugira ngo ashimishe kwa sebukwe.