Ku rukuta rwe rwa twitter Philemon Mateke yagize ati:
“Naburiye bagenzi banjye ko ntakiza cyava mugusinyana amasezerano na sekibi kuko kugarura amahoro ntibyakunze kuri Chamberlain mu w’1938 bityo rero ntabwo natwe bizashoboka twabarekuriye abanyabyaha babo batwitura kuturasira abaturage nk’imbwa iki nicyo gihe cyogusubiza kuri iyi myitwarire y’ubushotoranyi.”
Aha Mateke akaba yashakaga kugereranya Rwanda n’ubudage mbere y’intambara ya 2 y’isi yose aho habaye amasezerano ya chamberlain mu w’1938 hagati y’ibihugu by’ibihangange Ubwongereza, Ubufaransa ndetse n’Ubutariyani bikemerera Adolf Hitler ko agace ka Sudutenland komekwa k’ubudage nyamara nyuma amezi atarenga 5 ubudagebugafata Czechoslovakia yose burenze kubyo bwari bwemeranije nabiriya bihangange ubwo intambara y’Isi itangira ubwo.
Kuvuga ko u Rwanda rurimo kubarasira abaturage Mateke abishingira ku murambo w’umunya Uganda uherutse gushyikirizwa igihugu cye kuri uyu wa 22 Mutarama 2020.Inzego z’ubuyobozi bw’u Rwanda zavuze ko uyu yarashwe nyuma yo kugerageza kurwanya inzego z’umutekano ubwo yarafashwe yinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda maze ahita ahasiga ubuzima.
Ibi Mateke abyanditse mu gihe ubuyobozi ku mpande zombi,u Rwanda na Uganda bari mu mishyikirano yo gushaka icyagarura amahoro n’umutekano mu karere byumwihariko hagati y’ibyo bihugu byombi.
Uyu Munyabambanga wa leta ya Uganda ushinzwe ubutwererane n’Akarere yashyizwe mu majwi mu bateguragara ibitero byahitanye abanyarwanda batari bake muri Musanze hagati y’itariki 4 n’5 ukwakira kuko abagera kuri 14 bahasize ubuzima naho abare kuri 18 bagakomereka uruhare rw’uyu musaza rukaba rwaremejwe n’abafatiwe muri icyo gitero.
Mubikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda bifitanye isano na Mateke Philemon harimo ubucuti afitanye n’abarwanyi ba RUDI Urunana.Bivugwa ko kenshi agaragara mu mugi wa Kisoro arikumwe n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa bidasanzwe muri RUDI Urunana uzwi ku izina rya Governor ariko izina rye bwite rikaba ari Nshimiye, uyu akaba yarayogoje agace ka Busanza na Binza muri teritoire ya Rutshuru aho umutwe ayoboye udasiba kwica abaturage, gushimuta abantu, gusahura abaturage ndetse no kwaka amaturo muri kariya gace ibyo bita kwiyanzuza.
Inyungu Mateke afite mu ntambara yaba hagati y’u Rwanda na Uganda nk’umuntu wabaye mu buyobozi bwa Milton Obote yakoze ibibi byinshi bitari gutuma ababarirwa ubwo NRA yafata ubutegetsi gusa yaje guhabwa imbabazi ndetse ashyirwa mu myanya y’ubuyobozi bw’igihugu.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko iyi nyandiko ya Mateke kuri twitter ari uburyo bwo gukora ibishoboka byose ngo akagaragaza ko ahangayikishijwe n’abaturage ba Uganda kurenza abandi bose.
UWIZEYIMANA Aphrodis