Nyuma y’uko bafashe gahunda yo guhindura idini basengeragamo bakajya murindi, umuryango w’uwitwa Juma Waiswa bahaswe inkoni ndetse banabamenaho Acid bababwira ko bakwiriye urupfu.
Aya mahano yakorewe uyumugabo n’umugorewe hamwe n’umwana wabo w’imyaka 13 yabereye mugihugu cya Uganda ,nyuma yo kureka idini ya Isilamu bakajya mu Bakirisitu.umuryango we were wariye karungu, batangira kumuhondagura bamubwira ko akwiriye urupfu.
Ibi ngo byatewe n’agahinda gakomeye kandi ngo bababajwe bikomeye no kubona hari abo mu muryango wabo bahisemo imyemerere itandukanye n’iyumuryango bakajya gusengera mu idini rya gikirisitu bataye Isilamu. ibi rero nibyo byatumye babamenaho acide bababwira ko icyo bakwiye nta kindi kitari urupfu.
Abasutsweho ubu burozi ni umugabo witwa Juma Waiswa w’imyaka 38, umugore we Nasimu Naigaga w’imyaka 32 ndetse n’umwana wabo w’umukobwa w’imyaka 13 witwa Amina Naigudi. ibi byabereye mu cyaro cya Intonko ho mu Karere ka Namutumba. Aba bose ntibahise bapfa ariko barwariye mu bitaro aho bari kuvurirwa ubushye.
Ibi ngo byakozwe mu rwego rwo kubahana ko batinyutse kuva mu Idini rya Isilamu ariryo ry’umuryango bakemera kuba abayoboke n’abemera ba Yesu Kirisitu
Bijya gutangira kugirango bahinduke abakirisitu nk’uko uyu mugabo Waiswa abitangaza, avuga ko ku itariki 17 Gashyantare mu rugo rwabo haje umupasiteri kubasura akanabigisha ijambo ry’Imana. Abo mu muryango wabo bakimara kumva aya makuru bahise batumiza inama y’umuryango.
Muri iyi nama ngo babajijwe ku byo kuba bivugwa ko bakiriye agakiza, maze nabo basubiza ko ubu bizera Yesu ndetse bamaze no kuba abakirisitu. Aha ngo basabwe guhakana uwo Yesu ariko nabo baranangira
Waiswa yakomeje agira ati ”Tukimara kwanga guhakana Yesu, Papa wanjye Arajabu yahise asoma imirongo yo muri Korowani maze batangira kudukubita inkoni nk’uko iyo mirongo yo muri Korowani yabivugaga”
Akomeza agira ati ”Nk’aho kudukubita bidahagije, Papa wanjye yahise yikoza mu cyumba azana icupa rya acide ayitunyanyagizaho abo mu muryango baraho basakuza bagira bati Allah Akbar (Imana niyo nkuru) mukwiye urupfu”.Uretse kubakubita no kubamenaho acide ngo n’urugo rwabo ku itariki 9 Gashyantare rwaratwitswe.
Uretse aba bo mu muryango wa Waiswa, ngo nyuma y’iminsi ine undi nawe witwa Swaleh Mulongo wari umaze iminsi ahindutse umukirisito nyuma yo kubwirizwa n’umupasiteri, uyu Swaleh yatewe n’aba ba-Isilamu b’amatwara akaze baramuhondagura
Mulango ngo yakijijwe n’abantu batambukaga mu muhanda maze abamukubitaga bariruka. Ntibarekeye aho kuko bahise bajya mu rugo rwa Pasiteri wigishije Mulango bigatuma ahinduka umukirisito bamwicira amatungo arimo ihene n’inkoko yari yoroye.
Igitabo cy’amategeko ahana muri Uganda giteganya ko umuntu usutseho undi acid ahanishwa gufungwa imyaka igera kuri irindwi,ariko Umuyobozi w’umuryango udaharanira inyungu Hope Care Rescue Mission bwana Linnet Kirungi avuga ko aba bahezanguni ba Isilamu batajya bapfa gufatwa ngo baryozwe ibi bikorwa
UMUHOZA Yves