Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi mu gihugu cya Uganda Gen Edward Katumba Wamala yasabwe kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’igihu cya Uganda ateganijwe mu mwaka 2026.
Ikinyamakuru Pearl Time cyandikirwa muri Uganda cyanditse ko abakunzi ba Gen Katumba Wamala nabo bagiye kwigana ibyo Muhoozi yakoze byose uhereye ku kubyerekeye isabukuru bagamije kumusaba kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.
Biteganijwe ko mu minsi ya vuba Gen Katumba Wamala ateganya kugira isabukuru y’imyaka 67, ari naho ngo biteganijwe ko azatangaza gahunda ye muri Politiki ya Uganda, mu cyiswe “mushinga wa Katumba”.
Gen Wamala abajijwe n’abakunzi be uburyo n’igihe azatangariz ako aziyamamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu yagize ati” Mwe ibyo mubindekere, mubitegereze mushikamye, ibyo nzakora muzabyibonera kandi vuba.”
Mu bandi basirikare batangaje ko bazahata mu matora yo muiri 2026 barimo Col Kiiza Besigye, Gen David Sejusa alias Tinyefuza na Lt Gen Kainerugaba Muhoozi.
Si ubwa mbere mu gisirikare cya Uganda havamo abavuga ko biyamamariza kuyobora iguhugu, kuko mu matora y’ubushize, abandi ba Jenerali 2 ba UPDF barimo Rtd Lt Gen Mugisha Munturye na Rtd Lt Gen Henry Tumukunde biyamamarije umwanya w’umukuru w’igihugu gusa bakaza gutsinda n’uwahoze ari Afande wabo mu ngabo za NRA, Gen Yoweri Tibuhaburwa Museveni
Mudahemuka Camille