Kazoza Justin uherutse kwimikwa nk’umutware wo mu muryango w’abakono, yasabye imbabazi Perezida Kagame n’ishyaka rya FPR ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange ku byo aheruka gukora
Kazoza Justin , yavuze ko ibyo yakoze nta bushishozi burimo ngo kuko atamenye cyangwa ngo abanze gutekereza neza ingaruka bishobora kugira ku bumwe bw’Abanyarwanda.
Ati ” Dusabye imbabazi nyakubahwa chairman w’umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame, intore zose z’umuryango FPR Inkotanyi n’abanyarwanda bose muri rusange ku bwo kujya mu bikorwa bibangamiye #UbumweBwacu byiswe;Kwimika Umutware w’Abakono.”
Izi mbabazi ,azisabye nyuma ya Gatabazi Jean Marie Vianney wari witabiriye ibirori byo kumwimika , nawe uherutse gusaba imbabazi Perezida Kagame n’Abanyarwanda bose muri rusange ku bwo kwitabira uyu muhango wanenzwe n’ingeri zitandukanye mu muryango Nyarwanda.
Si aba gusa, kuko na Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda Nyirasafari Esperance, na we yasabye imbabazi nk’umwe mu bayobozi bari bitabiriye uyu muhango wo kwimika Kazoza Justin .
Ni umuhango wamaganiwe kure n’ishyaka FPR-Inkotanyi , rivuga ko igikorwa nk’iki gisubiza inyuma intabwe imaze guterwa mu kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Jessica Umutesi