Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yeruye itangariza abakozi bayo ifitiye ibirarane ko impamvu batahembwe yaturutse ku Rwanda, ikaba ariyo mpamvu amafaranga yabo yatinze kubageraho.
Mu busobanuro bwabo batangaje ko amafaranga yagombaga guhembwa aba bakozi ba Leta, yashyizwe mu ntambara u Rwanda rwashoje muri iki gihugu, ibyo bituma abakozi benshi badahembwa, kuburyo ibirarane bigeze ku mezi 2.
Nk’uko byasobanuwe mu nama yahuje Minisitiri w’abakozi ba Leta, Jean-Pierre Lihau n’abahagarariye ihuriro ry’abakozi ba Leta kuri uyu wa 13 Mata 2023, hasobanuwe ko iyi ntambara ariyo yabaye intandaro yo kudahembwa, kubera ko amafaranga yakoreshejwe Atari yaragenywe gutyo.
Iyi mvugo ije nyuma y’amagambo menshi yakoreshejwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinjaga u Rwanda kuba inyuma y’inyeshyamba za M23, mu gihe u Rwanda rwahoraga rubihakana ndetse n’uyu mutwe ukabihakana.
Ibi byakurikiwe n’imyigaragambyo myinshi yabaye muri Congo, mu bice bitandukanye by’Iburasirazuba ndetse n’ahandi muri iki gihugu.
Si ibi gusa kuko uwari uhagarariye u Rwanda muri iki gihugu yahambirijwe shishitabona, yirukanwa mu gihugu cyabo.
Muri icyo gihe kandi humvikanye bamwe mubanyapolitiki bo muri iki gihugu bahamagariraga abaturage bo muri Congo gufata imihoro, ibibando n’Imbunda bagahiga umuntu wese uvuga ururimi rw’ikinyarwanda muri kiriya gihugu.
Muri icyo gihe kandi humvikanye amatangazo yasabaga abaturage bo muri Masisi bo mu bwoko bw’Abatutsi kwihuriza hamwe mu mashuri n’insengero utahabonetse agahita yicwa.
Abumvise iyi mvugo bahise batangira kuvuga ko iki gihugu kigeze kure rwose kuko gisigaye kiri kwitwara nka wawundi uhira munzu yarangiza agapfunda imitwe aho abonye, cyangwa yabura imodoka agahita atangira kuyishakira mu mufuka, bati ng’uko uko DRC yashinje u Rwanda gutuma idahemba abakozi bayo.
Umuhoza Yves
Ariko se ubundi RDC isanzwe ihemba abakozi? N’abasirikare ntibahembwa! Hari abakozi b’ikigo nzi muri RDC kandi cya Leta bamaze amezi 58 ntamushara!