Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurerengera ibidukikije mu Rwanda(DGPR) rivuga ko impamvu nyamakuru ryifuza ko haba ibiganiro hagati ya Leta y’u Rwanda n’abatavugarumwe nayo ari uko batemera politiki ishingiye ku ntambara.
Mu kiganiro Rwandatribune yagiranye n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Hon Ntezimana Jean Claude, yavuze ko mubo bifuza ko u Rwanda ruganira nabo, hatagomba kubarizwamo imitwe ifatwa nk’iy’iterabwoba, abakatiwe n’inkiko z’u Rwanda , abashakishwa n’inkiko mpuzamahanga n’abahamijwe ibyaha bya Jenoside.
Hon Ntezimana avuga ko imvano y’iki gitekerezo ari uko DGPR idashyigikiye intambara, ati:” Bivuzeko tudashyigikiye imitwe iyariyo yose yitwaza intwaro yaba FDLR , RNC cyangwa FLN , dushaka ibiganiro kubabishaka kuko uje arwana nawe bakwiye kumurwanya, ariko uje avugako haribyo yifuza kugirango atahe cyangwa byamutera kunyurwa no gusobanukirwa ndetse nyuma akareka inzira y’intambara, abo nibo tuvugako haba ibiganiro.”
Hon Ntezimana avuga ko impamvu hagakwiye gutekerezwa no kuri abo bahora bifuza gukemura ibibazo mu nzira z’intambara ari uko iyo umutsinze mu ntambara uyu munsi ejo yongera kwisuganya akagaruka arwana bigahora gutyo.Yagize ati:”Twifuza igihugu kizira intambara mu hazaza, abana bacu bagakura bazi ko nta muntu uzava hanze ngo abashozeho intambara”
DGPR ivuga ko ibi bitekerezo byose byo kuganira na Opozisiyo bikubiye muri Manifesto yari yatanze yiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo muri 2017. Hon Ntezimana avuga ko iyo DGPR itsinda amatora mu mwaka 2017 yari gushyira imbere umuco w’ibiganiro ku muntu cyangwa umutwe witwaje intwaro uwo ariwo wose ukuyemo abakoze Jenoside kuko ibiganiro ariwo muti urambye, kurusha intambara .
Ntezimana avuga ko kuri ubu , badashobora gusaba ko Leta y’u Rwanda iganira n’imitwe nka FDLR ,FLN cyangwa RNC kandi yarashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, cyangwa ngo uganire n’abakatiwe n’inkiko ku byaha bya Jenoside cyangwa ibindi byaha bakoze.
Hon Ntezimana yageneye ubutumwa abafashe iki gitekerezo cy’Ishyaka Green Party nko gushyigikira imitwe yitwaje intwaro cyangwa abatavuga rumwe narwo. Avuga ko iki gitekerezo cya Green Party nta ruhande na rumwe kibogamiye, ati:”Ntabwo twabivuze ku ruhande rw’u Rwanda cyangwa urw’abo barwanya u Rwanda, ahubwo twabivuze ku ruhande rw’amahoro.
Asoza avuga ko nk’Ishyaka Green Party, imwe mu ntego yaryo, ari ugukora Politiki idaha umwanya intambara n’ibisa nayo”Non Violence”.
None se niba numva neza bashatse kuvuga ko leta yo ishaka intambara!?? Nibyo nyine uwariwe wese udafite ibyo ashinjwa we rwose ahawe ikaze mu rwamubyaye ariko uwo wese uje arwana azahabwa ibyo yifuza.
Ariko abo mwifuza ko baganira na leta Y’u Rwanda hari ubwo batashye leta ibabuza gutaha ?nubu amarembo arakinguye nibatahe kuneza uwakoze icyaha akiryozwe ,umwere afatanye nabandi banyarwanda asanze kubaka igihugu !naho kuvuga ngo leta ijye kubashaka baganire ibyo rwose turumva mutangiye gutandukira kd ntabwo abanyarwanda dukeneye abantu nkamwe mwirengajyiza Aho twavuye.