Igikomangoma Charles w’imyaka 71 uteganywa kuzaragwa ingoma n’Umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeti wa II yasanganywe agakoko ka Corona.
N’ubwo ataratangira kugaragaza ibimenyetso bya Covid 19,ibiro by’igikomangoma Charles byitwa Clarence House byatangaje ko byakubiswe n’inkuba nyuma yo kumva aya makuru.
Ibiro Clerence House byatangaje ko ubu iki gikomangoma n’umufasha wacyo Camilla bashyizwe mu kato muri Scotland.
Igikomangoma Charles ngo yaherukaga guhura n’umwamikazi Elizabeti wa II mu minsi 13 ishize,bikaba bivugwa ko virusi ya Corona Igikomangoma Charles yaba yarayikuye ku gikomangoma Albert wo muri Monaco.
Ibi bikomangoma byombi ngo biherutse guhurira mu birori byabaye muri uku kwezi mbere gato y’uko igikomangoma Albert gisanganywe virusi ya Corona.
Igikomangoma Charles niwe ugomba no kuzayobora umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza naramuka arokotse icyorezo cya Covid 19.
Umwami cyangwa umwamikazi w’Ubwongereza niwe uyobora n’Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth.
Ibimenyetso bya mbere by’uko yaba afite iriya virus byatangiye kugaragara ku Cyumweru, asuzumwa ku wa Mbere ariko kuri uyu wa Gatatu nibwo byemejwe ko arwaye COVID-19.
Ibizamini byo kureba niba Prince Charles afite COVID-19 byafashwe n’Ikigo cy’Ubwongereza gishinzwe ubuzima, NHS , kibifatira ahitwa Aberdeenshire .
UMUKOBWA Aisha