Tariki ya 22 Gashyantare 1957, bamwe mu bagize inama nkuru y’igihugu batangaje inyandiko yitwa “la mise au point” yari igenewe ubutegetsi bw’abakoroni kandi yasabaga ko uburyo bwo kwigisha abana bwashirwamo ingufu hakajyaho za kaminuza, gusubiza ububasha umwami n’inama nkuru y’igihugu byari byarigaruriwe n’abakoroni b’Ababiligi, gushiraho porogaramu igaragara yo guteza imbere igihugu mu birebana n’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Iyo nyandiko yagaragaraga nk’ituje kandi icishije make kuko itarwanyaga ubutegetsi bwa gikoroni.yasabaga gusa ko ubutegetsi bwa gikoroni bwahindura imikorere kandi bukarushaho gukorana n’Abanyarwanda bose bamaze kubitegurirwa .
Disikuru yavuzwe n’umwami Murata III Rudahigwa yakira intumwa z’Ababiligi zari zaje mu mirimo mu nama nkuru y’Igihugu ,Tariki ya 29 Mata 1959 nayo ni nkibyo yavugaga.
Yagize ati:” Ndifuza kandi ,ibi nizeye ko ari icyifuzo cy’Abanyarwanda bose, ko
impinduka zizatugezwaho zizaba zishimishije buri wese ko imiterere yazo ,ibyiza byazo n’impinduramatwara zizaba zifitiye igihugu akamaro hashirwaho inzego nshya gikeneye ,zizashimangira amahoro kandi zikacyerekeza mu majyambere arambye.
Ndemeza bwana Rezida ko u Rwanda rwifuza kugira uruhare rugaragara mu micungire yarwo no kwiyoborera ubwarwo ikerekezo cyarwo . Ndumva icyo kifuzo gifite ishingiro kandi ndifuza ko u Bubiligi bwamaze kuduha byinshi, butwumva neza kandi buzadufasha kubaka u Rwanda rw’amahoro n’ubuvandimwe”
Gusa iyo nyandiko yiswe ” la mise au point” ntiyashimishije abakoloni b’ababirigi bikangaga ko igamije gusaba ubwigenge bw’uRwanda maze biba intandaro z’inzangano z’u Bubiligi n’ubutegetsi bw’umwami Mutara Rudahigwa ndetse ibyaje gukurikiraho byafashe indi ntera ikomeye mu 1959 .
Iyo nyandiko ya ” La mise au point” ntagisubizo cya Leta mbiligi yahawe ku mugaragaro ahubwo abakoroni batangiye kuryanisha Abanyarwanda maze bafatanyije n’agaco k’abahezanguni karimo Kayibanda Grégoire, Gitera ,Mbonyumutwa n’abandi biyise abayobozi b’Abahutu batanga igisubizo kigayitse bise” Manifeste y’Abahutu”.
Inyandiko ya Manifeste y’Abahutu yahise ihindura isura y’impaka za Politiki zariho zarebaga gusa ikibazo cy’ubukoroni maze igihindura ikibazo cy’Abahutu n’Abatutsi , maze yinjiza irondabwoko mu banyarwanda kandi ikabishiramo ingufu k’ubushake.
Batitaye ku bibazo yatezaga, “Manifeste y’Abahutu ” yaramamajwe cyane mu binyamakuru bya kiliziya Gaturika kandi iza kugira ingaruka mbi kandi zikomeye kurusha iyiswe ” La mise au point”. Yari yatanzwe n’umwami Mutara Rudahigwa n’Inama nkuru y’igihugu
Mu byukuri “Manifeste y’Abahutu” yarishigikiwe n’Abakoloni , yari nk’igisubizo cy’ababiligi kuri “la mise au point” kuko yayivuguruzaga .
La “mise au point yanengaga imitegekere y’ababiligi yo gushaka gucamo ibice Abanyarwanda kandi yari yishize mu murongo w’abaharanira ubwigenge mugihe “Manifeste ” yo yasingizaga abakoloni b’Ababiligi kandi ibibazo ikabyerekeza ku Bahutu bahanganye n’Abatutsi.
Ayo mayeri y’abakoloni yaje gutsinda ashyira igorora abagendera ku ironda bwoko kuva kuri Repuburika ya mbere yari iyobowe na Grégoire Kayibanda kugeza kuri Repuburika ya kabiri ya Habyarimana Juvenal bigeza kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Hategekimana Claude