Kuva umutwe wa M23 wakongera kubura intwaro, abarwanya Ubutegesi bw’u Rwanda bakorera hanze yarwo, bakomeje kuzamura amajwi y’ubugambanyi, ari nako baruhuza n’ikibazo cy’umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Aba barwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda bakorera hanze , barimo, Jambo ASBL, Padiri Nahimana Thomas, Ndagijimana JMV, abo mu Ishyaka “Ishakwe” rya Dr Theogene Rudasingwa, RNC ya Kayumba Nyamwasa, Jean Paul Turayishimiye washinze ARC n’abandi, bamaze iminsi bakwirakwiza ibihuha bakoresheje imbuga nkoranyamba, aho bashinja u Rwanda kumjugaragaro kuba arirwo rwateye DRC rwitwaje umutwe wa M23.
Mu mboni z’amaso yabo, M23 ntibaho ahubwo n’ingabo z’u Rwanda RDF ziri kurwana na FARDC mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Nti bigarukira ku mbuga nkoranyambaga gusa, kuko aba babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bari kujya hirya no hino mu bazungu , babumvisha ko u Rwanda ari ikibazo ku mutekano w’akarere k’Ibiyaga bigari ndetse ko umutwe wa M23 washinzwe n’Ubutegetsi bw’u Rwanda rufatanyije na Uganda.
Mubyo basaba aba bategetsi b’abazungu , harimo gufatira u Rwanda ibihano bikomeye by’ubukungu no gusaba umutwe wa M23 guhagarika intambara ukava ku butaka bwa DRC .
Kuwa gatandatu tariki 12 Ugushyingo 2022 i Buruseli mu Bubiligi, ubwo abayobke ba FDU-Inkingi barimo bizihiza umunsi wahariwe Ingabire Victoire, ”Ingabire Day” nk’uko bisanzwe bahavugiye amagambo agamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ari nako bashinja u Rwanda gutera DRC, bavuga ko M23 ari umutwe washinzwe n’u Rwanda rugamije gusahura DRC.
Muri videwo yoherereje abayoboke ba FDU-Inkingi ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC Victoire Ingabi nawe yabwiye ko, Niba Leta y’u Rwanda itagiranye ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro , ikorera mu Burasirazuba bwa DRC no mu bindi bihugu, , nta mahoro aka karere kazigera kagira.
Ibi ,yabivuze nyuma yaho abayoboke ba FDU-inkingi bari bateraniye i Buruseri mu Burigi, bari bamaze kugaragaza ko u Rwanda rwateye DRC rwihishe mu kiswe”M23” rwitwaje umutwe wa FDLR ukorera ku butaka bwa DRC
Ni mu gihe umutwe wa M23, ugaragaza ko urwanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda ikintu abarwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda bakomeje kurwanya no guhakana.
Abakurikiranira hafi ibibera mu mitwe irwanya Ubutegesi bw’u Rwanda, bemeza ko abantu babarizwa mu mashyaka arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda by’umwihariko amashyaka akorera hanze, ari abantu barangwa n’u rwango rukomye bafitiye Abatusi.
Bakomeza bavuga ko kuba umutwe wa M23 ugizwe ahani n’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, ngo ni imwe mu mpamvu ituma bawanga urunuka ndetse bakawuhuza n’Ubutegetsi bw’u Rwanda bagamije kwereka amahanga ko u Rwanda arirwo rutera inkunga M23 mu rwego rwo ku rusebya no kurusiga icyasha mu ruhando mpuzamahanga.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Abarwanya ubutegetsi bw’urwanda cyane cyane abahoze muri FPR nibo bateranya cyane urwanda n’amahanga nyuma yo kunanirwa kumvikana nabagenzi babo basigaye.icyo nsaba abo nuko bakwiriye kureka kwivanga mukibazo cya M23 kuko arabakongomani baharanira uburenganzira bwabo bavukijwe.
Baseme batacoka
Ariko genda Rwanda waragowe pe! Gusa nuko ufite Imana imwe yirirwa ahandi igataha iwawe.
Abaguhekuye nubu ntibarunamura icumu,ikibabaje kandi nuko barimanika kandi ubahekeye,bameze nka cya gisiga cy’urwara rurerure cyimennye inda.
Abo bose barugambanira ntawe udafite umuvandimwe cyangwa mwene wabo urya kubyiza bya leta yacu y’ubumwe bw’abanyarwanda ariko banze kunyurwa.
Ibaze kuvanga ikibazo cy’abanyekongo bavuga ikinyarwanda na Leta y’urwanda koko??? Murarushywa nubusa uRwanda ruzakomeza rube URwanda kandi rwubashwe muruhando mpuzamahanga ubundi mukomeze mubwejagure nababwira ik.
Yego rata babwiize ukuri wendai biriya bigarasha byazagera aho byumva ukuri nyako