Nyuma y’uko hasojwe imikino y’amajonjora y’ibanze mu mikino yo guhatanira igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo(champions league) , kuri uyu wa Gatanu i Monaco mu Bufaransa habereye umuhango wa tombora y’uko amakipe azahura mu matsinda.
Ku isaha y’i saa kumi n’ebyii ku isaha yo mu Rwanda nibwo umuhango nyirizina wari utangiye abatoza ndetse n’abakinnyi bahagarariye abandi, ibihangange bitandukanye mu mupira w`amaguru bari babucyereye bakurikiranye uko iki gikorwa cyigenda.
Itsinda rya mbere rigaragara nk’irikomeye kuko ririmo ikipe ya Paris Saint Germain, Real Madrid, Club Brugge na Galatasaray. Liverpool yo mu Bwongereza ifite iki gikombe niyo iyoboye itsinda rya E aho iri hamwe na Napoli, Salzburg ndetse na Gent.
Andi matsinda akomeye harimo itsinda F ririmo Barcelona, Dortmund, Inter Milan na Slavia Praha ndetse n’itsinda D ririmo Juventus, Athletico Madrid, Leverkusen ndetse na Lokomotiv Moskva
Urugendo rwerekeza Istanbul muri Turkey ahazabera umukino wa nyuma ruratangirira mu matsinda.
Umunsi wa mbere imikino izaba taliki 17-18 Nzeli 2019, imikino y’umunsi wa kabili izaba ku italiki ya 1-2 Ukwakira 2019, naho imikino y’umunsi wa gatatu w’amatsinda ube ku mataliki ya 22-23 Ukwakira 2919
Imikino yo kwishyura mu matsinda izatangira taliki ya 5-6 Ugushyingo 2019.
Umunsi wa 2 mu mikino yo kwishyura ikomeze kuwa 25-26 Ugushyingo 2019, mugihe umunsi wa nyuma mu matsinda uzaba taliki ya 10-11 Ukuboza 2019.
Biteganijwe ko ku italiki ya 16 ukuboza haza tombora igomba guhuza amakipe yabaye ayambere n’ayakabiri mu matsinda
Ikipe ya Liverpool niyo iheruka kwugukana iki gikombe i Madrid muri Esipagne ubwo ku mukino wa nyuma yastinze Tottenham Hotspurs yo mu Bwongereza.
Mu mateka, ikipe ifite iki gikombe insuro nyinshi ni Real Madrid igifite inshuro 13. Naho igihugu iki gikombe cyatashyemo inshuro nyinshi ni Espagne, inshuro 18.
Christian Hakorimana