None kuri uyu wa 21 Nzeri 2022, nibwo Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yitabye urukiko ku byaha byo kwakira indonke akurikiranweho , nyuma y’isubikwa ry’iburanishwa rya Mbere ryari ryatewe n’uko Bamporiki yaje mu rukiko nta Bamwunganira afite.
Kuri uyu munsi siko byagenze kuko Bamporiki yaje mu rukukiko yunganiwe na Me Evode Kayitana na Me Habyarimana Jean Baptiste.
Me Kayitana wunganira Bamporiki yasobanuye ko basanga muri uru rubanza ikiburanwa ari ikibazo cy’uruganda rwa Gatera Norbert, rwafunzwe n’Umujyi wa Kigali kubera kutuzuza ibisabwa.
Uwunganira Bamporiki yavuze ko igitumye akurikiranwa ari uko yahuje Gatera Norbert n’Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imyubakire n’ibikorwa remezo, Dr Merard Mpabwanamaguru, nyuma aza guhabwa amafaranga nk’ishimwe ry’uko yabaye umuhuza mwiza bityobitagakwiye kwitwa ko yahawe indonke.
Ubushinjacyaha bwasobanuye uko Bamporiki yagambaniye Gatera Norbert uruganda rwe rugafungwa, agamije ko azamufasha kurufunguza abanje guhabwa indonke!
Ubushinjacyaha bwavuze ko bijya gutangira, Bamporiki yamenyanye na Gatera Norbert ufite uruganda rwenga inzoga mu mwaka 2021, ubwo umugore we yari afunzwe biturutse ku mpamvu zirimo uru ruganda.
Nyuma ngo Bamporiki yamusabye ko yamuha Miliyoni 10 akamufasha gufunguza umugore we ari nako byaje kugenda.
Nyuma ngo Bamporiki yamugize inshuti, ariko amwiga kugirango ajye amukuraho indonke.
Nyuma ngo Bamporiki yamubwiye ko agomba kumuha miliyoni 10 kugirango uruganda rwe rutazafungwa gusa Gatera arabyanga. Ibi ngo byarakaje Bamporiki ahita atanga amakuru mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali, hadaciye kabiri Dr Mpabwanamaguru, wari ushinzwe imyubakire mu mujyi wa Kigali aza kurufunga.
Gatera akibona ibibaye, yahise akeka ko Bamporiki ariwe watanze amakuru kandi ngo yamwijeje ko aramutse amuhaye amafaranga yamusabye yamufasha kumuhuza nabo bamufungiye uruganda. Ni nako byagenze Gatera asaba Bamporiki kumuhuza na Dr Mpabwanamaguru, yitwaje amafaranga yari yasabwe.
Ibi byose ariko ngo Gatera yabikoze yamenyesheje abagenzacyaha ba RIB bahise babagwa gitumo bagifite ayo mafaranga yose uko yakabaye, muri Parikingi ya Grand Legacy Hotel.
Icyo abunganira Bamporiki basaba
Me Habyarimana avuga ko amafaranga miliyoni 5 Gatera yahaye Umukiliya we atari indonke kubera ko basanzwe ari inshuti, ahubwo yamuhaye amafaranga nk’uko ushobora guha inshuti yawe ishimwe, cyane ko yari yamuhuje na Visi Meya Mpabwanamaguru.
Umucamanza yavuze ko ibyo abunganira Bamporiki mu mategeko bavuga bihabanye n’ibyo yanditse, kuko we ubwe yiyemereye ko yakiriye indonke.
Itegeko ryo mu 2018 ryerekeye kurwanya ruswa risobanura indonke nk’ikintu cyose gisabwe, gitanzwe, cyakiriwe cyangwa gisezeranyijwe kugira ngo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hakorwe cyangwa hatagira igikorwa.
Niba nibuka neza,Bamporiki yasabye imbabazi his excellency Kagame,yemera icyaha cya Ruswa.Report ya Transparency International Rwanda,yerekana ko mu Rwanda,mu mwaka wa 2021,abaturage 23%,nukuvuga abagera hafi kuli 3 millions,basabwe gutanga ruswa.Abarwanya Ruswa,benshi nabo barayirya.Amaherezo azaba ayahe? Nkuko Ibyakozwe 17,umurongo wa 31 havuga,Imana yashyizeho Umunsi w’imperuka,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko Imigani igice cya 2,umurongo wa 21 na 22 havuga.Uwo niwo muti rukumbi wa Ruswa.