Kuva Joe Biden yatangazwa ko yatsindiye kuba Perezida w’Amerika na Kamala Harris akaba Visi Perezida we, ubutumwa bw’abategetsi batandukanye ku isi bwakomeje kwisukiranya bwinshi muri bukaba ari u bw’abishimiye intsinzi ye.
Perezida Évariste Ndayishimiye w’u Burundi, yashimiye Joe Biden kuri iyo ntsinzi, yongeraho ati: “Mfite n’icyizere ko ugutorwa kwe kuzaba intangiriro yo gutsimbataza imigenderanire y’ubucuti hagati y’u Burundi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika”.
Boris Johnson, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza , yavuze ko Amerika ari “inshuti yacu ikomeye cyane gusumba izindi kandi mfite amashyushyu yo gukorana bya hafi ku by’ibyihutirwa duhuriyeho, uhereye ku mihindagurikire y’ikirere, ubucuruzi n’umutekano”.
Narendra Modi, Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde , yavuze ko ari “intsinzi ihebuje”, ndetse ashimira cyane Kamala Harris, ukomoka mu Buhinde, ati: “Intsinzi yawe iciriye abandi inzira, kandi iteye ishema ryinshi cyane atari gusa kuri ba nyokowanyu [bo mu Buhinde], ahubwo no ku Bahinde bose b’Abanyamerika”.
Angela Merkel, umukuru w’Ubudage , yagize ati: “Ubucuti bwacu n’abo hakurya [y’inyanja] ya Atlantique ni ingenzi cyane kugira ngo dushobore guhangana n’ibibazo bikomeye byo muri ibi bihe”.
Nicolás Maduro, Perezida wa
Venezuela, yavuze ko igihugu cye “kizahora iteka cyiteguye ibiganiro n’ubwumvikane n’abaturage na leta y’Amerika”.
Justin Trudeau, Minisitiri w’intebe wa Canada , yifurije ishya n’ihirwe Joe Biden na Kamala Harris, yongeraho ati: “Ibihugu byacu byombi ni inshuti za hafi kandi by’abafatanya-bikorwa. Dufitanye umubano wihariye ku rwego mpuzamahanga. Rwose mfite amashyushyu yo gukorana namwe mwembi no gukomereza kubakira aho”.
Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yagize ati: “Abanyamerika bahisemo Perezida wabo… Dufite byinshi byo gukora ngo tuve mu bibazo biriho muri iki gihe. Mureke dukorane!
Ariko Ayatollah Ali Khamenei,
umutegetsi w’ikirenga wa Iran , yavuze ko aya matora yo muri Amerika yari “ikinamico”, yongeraho ati: “Uru ni urugero rw’igice kibi cya demokarasi ishyira imbere ubwisanzure yo muri Amerika. Hatitawe ku byavuye mu matora, ikintu kimwe cyigaragaje neza neza, kuba nta shiti imitegekere ya politike, ubwisanzure n’indangagaciro by’Amerika biri mu marembera”.
Alexander Lukashenko, Perezida wa
Belarus watowe mu matora yo mu kwezi kwa munani yabonywe ahanini nk’ayabayemo uburiganya bigateza imidugararo mu gihugu, yamaganye ibyavuye mu matora ya perezida muri Amerika avuga ko ari “ikinamico ya demokarasi”.
Naho Andres Manuel Lopez Obrador, Perezida wa Mexique (Mexico) ,
yavuze ko “hakiri kare gushimira Biden”, avuga ko agitegereje ko “ibibazo byose by’amategeko” bicyemuka, akomoza ku birego byatanzwe n’uruhande rwa Donald Trump ruvuga ko hari ibitaragenze neza mu kubarura amajwi, ruvuga ko habayemo uburiganya.
Donald Trump nta gihamya yatanze yabyo. Bwana Obrador yabwiye abanyamakuru ati: “Ntidushaka kubihubukira. Ntabwo dushaka kubyoroshya kandi turashaka kubaha amahitamo y’abantu n’uburenganzira bwabo.
Hategekimana Claude