Col Epimake Ruhashya wamenyekanye cyane nka Ruhashya inyenzi kubera guhangana n’ibitero bise iby’inyenzi, ni umwe mu basirikare barindwi batangije igisirikare cy’u Rwanda ubwo cyashyirwagaho mu 1960.
Nubwo yakunze kugaragaza ubuhanga n’ubushishozi mu mirimo yari ashinzwe ntibyabujije Col Ruhashya gutotezwa, gusuzugurwa no gucishwa bugufi bitewe nuko yari Umututsi.
Mu 1973 Nyuma ya Coup d’etat yakorewe perezida Kayibanda Grégoire Col Ruhashya yahawe kuyobora Minisiteri y’itumanaho n’ubuhinzi ariko abimaraho igihe gito cyane ,maze mu 1974 ajyanwa muri Minisiteri y’ingabo ari ukugirango ahabe gusa kuko nta mirimo yahakoraga ugereranyije n’urwego yarimo .
Yabayeho abizi neza ko igisirikare FAR cyari kiyobowe na Gen Maj Habyarimana kitamwemeraga hakiyongeraho kumutoteza no gusuzugurwa ariko kubera amaburakindi akaruca akarumira.
Mu kugerageza kumuca intege no kumutesha agaciro bamuziza kuba yari Umututsi Col Serubuga wari umugaba mukuru w’ingabo w’ungirije yakunze kumuteza abasirikare bato .
Ubusanzwe umuntu ukurusha ipeti ugomba ku mwubaha ukamuha i saluti ariko we kuri za Bariyeri zinjiraga mu bigo bya gisirikari n’ahandi hahurira abasirikare Col Ruhashya Epimaque yagera imbere yabo basirikare bato cyangwa se anyuze kuri bariyeri mbere yo kwinjira mu kigo cya Gisirikare nti bamuterere amasaluti nk’uko bigenda ahandi hose mu gisirikare kandi ntawaziraga ko atubashye Col Ruhashya.
Yapangiwe kwicwa inshuro nyinshi
Mu buhamya bwatanzwe n’umuhungu we Egide Ruhashya kuri ubu utuye mu Bubirigi avuga ko se yapangiwe kwicwa inshuro nyinshi ariko Imana igakinga akababoko byose bikozwe n’ubuyobozi bwa FAR bwayoborwaga n’akazu ka Habyarimana Juvenal yungirijwe n’umuhezanguni Col Serubuga Laurent .
Yagize ati:” Hariho ikintu kimeze nko guhora ategwa akagongwa n’ikamyo za gisirikare gusa. Hari ubwo yagongewe kuri peyage, ubundi agakunda kugongwa buri gihe iyo yashakaga kujya i Shyoringi kuko ariho yavukaga kandi anahororera inka.
Inshuro zose yajyagayo yagongwaga n’ikamyo za gisirikare bashaka kumuhitana Imana igakinga akaboko. Ukibaza ukuntu bishobora kuba inshuro zirenze enye agongwa n’ikamyo za gisirikare zonyine bikakuyobera”
Guhabwa inshingano bya Nyirarureshwa
Col Ruhashya yahabwaga imirimo warebesha amaso ugasanga ifite imbaraga ,ari imyanya ikomeye ariko wareba icyo akora ukakibura ,ari ukugirango ahabe gusa kuko nta mirimo yahakoraga ndetse nta n’ikemezo na kimwe yabaga yabasha gufata. Yaziraga ko ari Umututsi.
Urugero ngo ni nkaho guhera mu 1990 yagizwe umugenzuzi mukuru w’ingabo ariko mu byukuri ntacyo yakoraga.
Egide Ruhashya akomeza agira ati:” mu gihe k’intambara yabaye umugenzuzi mukuru w’ingabo ariko ntacyo yakoraga. Bamuhaye iryo zina ariko umurimo ari ntawo. Hari inzu Col Serubuga yari atuyemo hafi y’ahari Hotel Serena Ubu, maze ayirambiwe kubera ko yari ishaje
Ayivamo ajya gutura ahandi .iyo nzu Serubuga yabagamo niyo yahawe Col Ruhashya ngo dore ibiro byawe jya gukorera hariya. Ntawundi musirikare wahakoraga yaba mu biro bye ndetse nta n’uburinzi bwahabaga
Yinjiraga muri ibyo biro wenyine n’umushoferi we gusa. Ntacyo yagiraga ahakora, nta wamuzaniraga raporo ntanuwayimusabaga. Umushoferi we niwe wagiraga agahinda n’impuhwe hanyuma akajya kuri telefoni iruhande rwe ukagirango ni sekereteri we . Byarangira umushoferi akinjira mu modoka bagataha.Yirirwaga yandika ibitabo n’ubushakashatsi kuko nta kazi kahabaga. Yahageraga saa moya za mugitondo ,akajya kuruhuka saa sita ,akagaruka saa Munani byagera saa kumi n’imwe agataha . Kwari nko gutonda umurongo gusa.
Yakubiswe urushyi n’umukaporali abitumwe na Col Serubuga
Buri mwaka ku i tariki ya 5 Nyakanga habagaho ibirori byo kwizihiza igihe Habyarimana yafatiye ubutegetsi ahiritse Kayibanda Grégoire.
Icyo gihe habagaho guhura kwa za sérire za MRND zabaga zigizwe n’abakozi bakoraga muri za Minisiteri zitandukanye n’ibigo bya Leta n’ibyigenga maze bagakora urugendo rwaheraga ahahoze hotel yiswe uwa 5 Nyakanga Ubu ni ahari hoteri Mariotte bakaruhukira kuri sitade Rejiyonali. Ingabo nizo zajyaga imbere ziyobowe n’abasirikare bakuru .
Bakigera kuri Rejiyonali haje umusirikare wari ufite ipeti rya kaporali wabaga mu kigo cya Kanombe aza amusanga arenga abandi. Ageze imbereye ya Colonel Ruhashya undi agirango hari icyo ashaka ku mubwira uwo mu Kaporali ahita amukubita urushyi imbere y’izo ngabo n’abaturage bareba.
Akimukubita urushyi abantu barumiwe . Icyakurikiye ngo hakozwe iperereza ariko ngo basanga uwo mu kaporari yari umusazi ndetse ko yamaze kujyanwa I Ndera. Bamutwayeyo kugirango bajijishe ariko nyuma y’igihe gito uwo musirikare yaje kwicwa batinya ko yazavuga ukuri kuko yari yatumwe na Colonel Serubuga wari umugaba Mukuru w’ingabo w’ungirije amuziza ko yari Umututsi.
Guteshwa agaciro na Perezida Habyarimana Juvenal
Buri wa 26 Ukuboza abasirikare bakundaga kugira umunsi mukuru ariko aba ofisiye bakuru bakajya kwiyakira ahitwa muri Mess ya camp Kigali. Icyo gihe ngo barizihiwe barasabana ari nako babyina ikinimba. Haje kujyamo indi ndirimbo maze Habyarimana aramuhamagara aramubwira ati:” Iyi yo umenya ari iyiwanyu, noneho jyamo nawe uyibyine”.
Col Ruhashya yayibyinye wenyine aritakuma abira ibyuya kugeza indirimbo irangiye.
Egide Ruhashya umuhungu wa Col Ruhashya Epimaque avuga ko icyari kigamijwe na Habyarimana kwari ukugaragaza ko Col Ruhashya atandukanye n’abandi basirikare bari aho kuko ariwe mu ofise Mukuru w’Umututsi wari mu Gisirikare cya FAR .
Umugore wa Ruhashya nawe yungamo ati:” Nibwo bwambere narimbonye gucishwa bugufi no gusuzugurwa bikabije umugabo wanjye yapfuye ahagaze!.”
Nubwo yabarizwaga mu kiciro cya mbere cy’abasirikare batangije igisirikare cy’uRwanda, abo yatanze kukijyamo baje mu byiciro byakurikiyeho kugeza mu kiciro cya Munani nka Col Serubuga Laurent , Mayuya, Sagatwa, Bagosora,Rwagafirita n’abandi ngo nibo bamuhaga amabwiriza kandi nyamara yarabarushaga ubuhanga mu byagisirikare abarusha n’uburambe mu kazi.
Egide Ruhashya asoza avuga ko nubwo umubyeyi we yakundaga kugaragaza ko ntacyo bimutwaye ngo yabikoraga kugirango adakoza agati mu ntozi cyane cyane ko yari azi neza ko ari imitego babaga bamuteze ,ariko nyamara ngo iyo washishozaga neza wasangaga byari byaramwishe mu mutwe kuko byatumaga ahora yigunze ameze nka nyakamwe
Hategekimana Claude