Kugeza ubu, umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda ,usa nuwamaze kumvikanisha impamvu yatumye wongera kubura intwaro ,mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bukomeje guhuzagurika kuri iyi ngingo, ahubwo bukaba bwarahisemo kubyegeka ku Rwanda na Uganda ,ndetse igitekerezo cyayo cyo kurwanya M23 hakoreshejwe imbaraga za gisirikare kikaba gikomeje kwamaganirwa kure.
Kuwa 13 Kamena 2022 ubwo M23 yafataga umujyi wa Bunagana n’utundi duce nka Cyanzu, Runyoni,Chengerero, Kibumba n’ahandi ,Perezida Felix Tshisekedi yahise yumvikana avuga ko M23 ari baringa ,ko ahubwo ari u Rwanda rwamuteye rwihishe inyuma y’ikiswe M23, kandi ko DR Congo ishobora gutangiza intambara yeruye ku Rwanda.
Ibi byahise binyomozwa n’abayobozi ba M23, mu ijwi ry’umuvugizi wayo mubya gisirikare Maj Willy Ngoma ,avuga ko M23 ari Abanyekongo bavuga ikinyarwanda barwanira uburenganzira bwabo bamaze imyaka myinshi barambuwe mu gihugu cyabo, no kwibutsa Leta ya DR Congo amasezerano bagiranye i Addis Abeba muri Ethiopia kuwa 12 Ukuboza 2013.
Imbere y’akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi ,Ubutegetsi bwa DRCongo bwareze u Rwanda ko arirwo rutera inkunga M23, ariko basubizwa ko nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko u Rwanda rutera inkunga M23.
Kuwa 8 mata 2022 , impuguke za ONU zasohoye raporo ikiri ibanga, ishinja u Rwanda gutera inkunga M23 ,ariko inashira mu majwi DR Congo gukorana no gutera inkunga umutwe wa FDLR ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Nyuma y’igihe gito ubwo Anthony Blinken Umunyabanaga wa USA ushinzwe ububanyi n’amahanga mu rugendo yagiriye muri DR Congo n’u Rwanda mu ntangiriro z‘ukwezi kwa Kanama 2022 ,Leta ya DRC yari yizeye ko Anthony Blinken azasiga akemuye ikibazo cya M23 nk’uko babyifuzaga( kuyisaba kuva mu bice yigaruriye cyangwa kuyirwanya), ariko Antohy Blinken ageze mu Rwanda, yatangaje ko USA yifuza ko ikibazo cya M23 cya kemuka binyuze mu biganiro ndetse ko yasabye abayobozi b’Ibihgu byombi kumvikana bakabikemura.
Ibi n’ibyo M23 yifuzaga, kuko itahwemye kuvuga ko yifuza ibiganiro n’ubutegetsi bwa DR Congo kugirango ihagarike imirwano, ibintu ubutegetsi bwa DR Congo butakozwaga.
Kuwa 20 Nzeri 2022 mu nteko rusange ya ONU yateranaga ku nshuro yayo ya 77 ,nabwo Perezida Tshisekedi yongeye kuzamura ikibazo cya M23 ndetse anashinja u Rwanda kuwutera inkunga , ariko Perezida Emmanuel Macro w’Ubufaransa ahuza perezida Tshisekedi na Paul Kagame abasaba kurangiza ikibazo binyuze mu biganiro .
Ku rundi ruhande ,ubutegetsi bwa DR Congo bwakunze kuvuga ko ingabo zihuriweho z’ibihugu bigize umuryango wa EAC ,zizaza guhashya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirauba bwa DRCongo ndetse ko na M23 iri mu mitwe igomba kurwanywa.
Mu kiganiro aheruka kugirana na Rwandatribune.com, Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, yavuze ko mu mitwe izo ngabo zizaza guhashya umutwe wa M23 utarimo, ko ahubwo zizibanda ku yindi mitwe nka FDLR na Mai Mai yazengereje Abaturage .
Yakomeje avuga ko M23, ari umutwe ufite impamvu zifatika urwanira ndetse ko usanzwe ufitanye amasezerano na DRCongo agomba kubahirizwa yabereye Adiss Abeba muri Ethiopiya kuwa 12 Ukubuza 2013, bityo ko utafatwa nk’indi mitwe y’inyeshyaba ikunze kwibasira abaturage.
Kuwa 26 Nzeri 2022, ubwo itsinda rya mbere rigizwe n’ingabo za Kenya zageraga muri kivu y’Amajyaruguru, Abanyekongo bashigikiye ubutegetsi, bahise batangira kuvuga ko aka M23 kagiye gushoboka, ariko nyuma yaho gato, Gen Mariuki Ngondi uzikuriye, yahise atangaza ko nta gahunda bafite yo kurwanya M23, ahubwo ko ikibazanye ari uguhagarara hagati ya FARDC na M23 kugirango barinde abasivile bashobora kugirwaho ingaruka n’imirwano.
Ubu, ubutegetsi bwa DR Congo busa n’ubwabuze ayo bucira nayo bumira, kuko ikifuzo cyabwo cyo guhashya M23 hakoreshwe imbaraga za gisirkare nk’uko byagenze mu 2013 , kiri kugenda giterwa utwatsi yaba ibihgu by’akarere n’imiryango mpuzamahanga harimo n’Umuryango w’abibumbye(ONU) .
Abakurikranira hafi ikibazo cya M23 n’ubutegetsi bwa DRCongo, bemeza ko kuva umutwe wa M23 wakongera kubura imirwano mu 2021, wabashije kumvisha amahanga impamvu urwanira byatumye utongera gufatirwa imyanzuro nk’iyo mu 2013, uhubwo ubutegetsi bwa DR Congo bukaba buri gusabwa na benshi kwicarana nawo bakagirana ibiganiro.
Ibi ariko sibyo ubutegsti bwa DRCongo bwifuza kuko bwakunze kenshi kugaragaza ko umuti w’ikibazo , ari ugukoresha imbaraga za gisirikare ariko kugeza ubu aho bakomanze hose bakaba basabwa kugirana ibiganiro na M23.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.Com