Dr Theogene Rudasingwa wabaye hafi ya perezida Paul Kagame yaba mu ntambara yo kubohora u Rwanda ndetse na nyuma yaho, ariko ubu akaba abarizwa mu mitwe irwanya leta y’u Rwanda aheruka kugira icyo avuga ku birebena n’uko yabonye perezida Paul Kagame mugihe cyose yamumaze iruhande
Mu kiganiro Dr Theogene rudasingwa aheruka kugirira kuri imwe muri radiyo zibogamira ku barwanya ubutegetsi bw’uRwanda ari kumwe n’basangirangendo be Joseph Ngarambe na Sixbert Musangamfura , dr Rudasingwa yakomoje ku buhanga yabonanye Perezida Paul Kagame kuva yamumenya.
Uyu mugabo usanzwe uzwiho gusebya ubutegetsi bw’uRwanda na Perezida Paul Kagame ,kuva yahunga igihugu mu mwaka wa 2004, yatangaje abantu benshi nyuma yo kumva amagambo yavuze ku mukuru w’igihugu cy’uRwanda Paul Kagame, kandi nyamara yari emenyerewe mu kuvuga amagambo yo ku musebya no ku muharabika .
Dr Theogene Rudasingwa yavuze ko n’ubwo arwanya ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame, ariko atabura kuvuga ko Perezida Kagame ari umugabo w’umuhanga , ugira ubushishozi ndetse unakorana ibintu bye byose ubuhanga, ku murongo kandi ko iyo yiyemeje kugira icyo akora aruhuka akigezeho byanze bikunze.
Yagize ati:”N’ubwo hari ibyo dukunda kunenga, ntawabura kuvuga ko Kagame ari umuhanga mubyo akora.Mu gihe twabanye nabonye ari umuntu ugira ubushishozi ndetse ibintu bye bose bigomba kuba biri ku murongo. Iyo yiyemeje kugira icyo akora aruhuka akigezeho byanze bikunze .”
Yakomeje avuga ko ntawabura kuvuga ko kubera ubushishozi n’ubuhanga bwe Perezida Paul kagame ariwe wagize uruhare rukomeye mu nsinzi y’ingabo za RPF biturutse ahani ku kuba ariwe wazanye ikinyabupfura ( Discipline) mu ngabo zari ku rugamba rwo kubohora u Rwanda nyuma y’imfu z’abari abayobozi bakuru b’izo ngabo barimo Gen Maj Fred Rwigema, Maj peter Bayingana na Maj Chris Bunyenyezi we avuga ko kugihe cyabo nta Discipline ihagije ingabo zari zifite.
Ati:”Aho Bunyenyezi , Bayingana n’abandi basirikare bakuru bapfiriye kimwe mu bintu cyabiteye ni ikinyabupfura gike (indiscipline) yari muri icyo gisirikare. Kagame niwe wazanye ikinyabupfura (discipline) mu ngabo za RPF kandi icyo kintu cyaradufashije cyane kuko ari kimwe mu byadufashije gutsinda urugamba .Ni umujenerari wujuje ibisabwa(efficient)”
Dr Theogene Rudasingwa ni umwe mu banyarwanda bari impunzi muri Uganda ndetse akaba ariho yavukiye mu mwaka 1960. Yaje kwifatanya na FPR Inkotanyi ubwo yatangizaga urugamaba rwo kubohora u Rwanda rwamaze imyaka 4.
Nyuma y’insinzi ya FPR Inkotanyi Dr theogene Rudasingwa yakoze mu myanya itandukanye muri Leta y’uRwanda ariko uzwi cyane naho yabaye umuyobozi w’ibiro bya perezezida Paul Kagame kuva mu mwaka wa 2000 kugeza mu mwaka wa 2004. Yabaye umunyamabanga mukuru w’ishyaka FPR Inkotanyi kuva mu mwaka wa 1996 kugeza mu 1999. Yanabaye kandi Ambasaderi w’uRwanda muri Leta z’unze ubumwe za Amerika.
Yaje guhunga igihugu mu mwaka wa 2004 kubera ibyaha yari akurikiranwe n’inkiko birimo gukoresha nabi umutungo wa Leta, ariko we akavuga ko ibyo yashinjwaga byari bishingiye ku mpamvu za politiki.
Mu mwaka wa 2010 yifatanyije na Kayumba nyamwasa, Gahima Gerard , Patrick Karegeya, Sixbert Musangamfura n’abandi bashinze umutwe wa RNC ufatwa na Leta y’u Rwanda nk’umutwe witerabwoba kubera uruhare wagize mu bitero bya za grenade mu mujyi wa Kigali ,aho byahitanye ubuzima bw’abantu abandi bagakomereka.
Nyuma gato yo gushinga uwo mutwe Rudasingwa , Mukuru we Gahima Gerard, Sixbert Musangamfura n’abandi bashwanye na Kayumba Nyamwasa maze bava muri RNC bashinga ishyaka ryabo bise “Ishakwe” kugeza ubu akaba ariho akibarizwa ndetse akorera politiki ye igamije gusebya leta y’uRwanda n’ubuyobozi bwayo.
Hategekimana Claude