Guverinoma yiyise iy’abatabazi yagiyeho kuwa 9 Mata 1994 yakoze kandi igahagarikira Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yo gutsindwa yari yaratwaye abaturage barenga 2.000.000 abandi nabo barenga 2.000.000 bakaba bari baratataniye mu mpande zinyuranye z’Igihugu.
Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ntamahitamo yari ifite uretse gucyura izo mpunzi zari zarafashwe bugwate n’abari basize bakoze Jenoside 1994 no kugaruka mu byabo . Icyo gihe Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yakoresheje cyane cyane inzira za diporomasi n’iz’intambara ku cyahoze cy’itwa Zaire. Yakoresheje kandi gukangurira abari mu gice cyagengwaga n’Abafaransa( Zone Turqouise) gusubira mu byabo.
Kuri ubwo bukangurambaga yongeraho n’imbaraga ku bari barahungiye mu nkambi ya Kibeho bari biganjemo Interahamwe ndetse bamwe muri bo bagifite n’intwaro. Ariko icyo gikorwa cyo gukangurira impunzi gutaha ntabwo cyagoranye ku mpunzi zari zarahunze mu myaka 1959. Izi zo zananijwe n’imyaka myinshi y’ubuhunzi ziyemeje kugaruka ku ivuko nyuma ingabo za RPA zari zimaze guhagarika Jenoside.
N’ubwo gutahuka kwizo mpunzi byabaye ku buryo bwihuse ,kubasubiza mu buzima busanzwe byaragoranye. Muby’ukuri bagera mu Rwanda mu 1994 kuko nta nzu zari zihari zabateganyirijwe byabaye ngombwa ko batura mu mazu atarimo abantu. Aho impunzi zari zarahunganye na Guverinoma y’Abatabazi 1994 zitahukiye zigashaka gusubira mu mazu yazo havutse ikibazo gikomeye cyo kubonera impunzi zahunze hagati y’umwaka `1959-1963 aho ziba.
Mu mwaka wa 1999 Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizeho itegeko ry’uko bamwe mu bari bakiri mu mazu y’abandi bayasubiza ba nyirayo. Ariko buhorobuhoro,ikibazo cy’amacumbi cyagiye gikemuka mu mijyi no mu byaro kubera gahunda ya Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yo gutuza abantu hamwe mu midugudu.
Gutahuka kw’impunzi zo hanze n’imbere mu gihugu byari mu bikorwa by’ihutirwa bya Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda mu gihe cy’ubutabazi bw’ibibanze. Icyo gikorwa cyagezweho kubera ubushake bwa politiki bwafataga umunyarwanda wese nk’ufite uburenganzira bwo gutaha mu gihugu cye n’ubushobozi buhanitse bw’abayobozi b’u Rwanda bwo gutegura gahunda no kuzishyira mu bikorwa.
Igikorwa cyo gucyura impunzi mu kivunge mu gushingo 1996 cyakozwe na Guverinoma y’Ubumwe hakoreshejwe imbaraga za Gisirikare nyuma yo gusenya inkambi nka Mugunga n’izindi zabarizwagamo abanyarwanda bari barafashwe bugwate na EX FAR n’Interahamwe mu burasirazuba bwa DR Congo.
Kubera icyo gikorwa kindashyikirwa hatahutse impunzi zigera kuri 1.362.273 zifashwa gusubira mu buzima busanzwe ndetse zisubizwa n’imitungo yazo .Kuri ubu hasigaye impunzi nkeya zimwe zigifashwe bugwate na FDLR mu mashyamba ya DR Congo n’izindi zitataniye hirya no hino ku Isi hakaba harimo n’abatinya gutaha kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 .
Nyuma y’itahuka rusange ry’impunzi mu 1996, impunzi zakomeje gutahuka mu Rwanda. Hagati ya Nyakanga mu mwaka 2000 na Nyakanga 2001 abagera ku 23.658 baratahutse banafashwa gusubira mu buzima busanzwe. Mu 2003, impunzi 11.240 zaratahutse zivuye mu gihugu cya Tanzaniya. Komisiyo yo gucyura impunzi yakomeje gukora ihuza bikorwa rijyanye n’iryo tahuka ry’impunzi.
Kubera igihe cy’inzibacyuho u Rwanda rwaciyemo, ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye Raporo iteye itya: “Mu gihe cy’inzibacyuho impunzi 3,282,128 zaratahutse ndetse zihabwa ubufasha bwo gusubira mu buzima busanzwe. Impunzi zari zarahunze hagati y’umwaka 1959-1963 habaruwe 1.208.000 naho izahunze 1994 habaruwa izigera kuri 1.362.273
Claude Hategekimana