Uko guverinoma ya Habyarimana Juvenal yashoje imvururu n’umutekano muke nk’intwaro ya politiki
Mu micungire y’intambara n’ingaruka zayo ,ubutegetsi bwa Habyarimana bwitaye cyane cyane kurengera inyungu zabari k’ubutegetsi kurusha kurengera abaturage muri rusange.
Byagaragaye mbere igihe FPR Inkotanyi yateraga kuwa 1 Ukwakira 1990 ku mpamvu z’uko ubutegetsi bwa Habyarimana bwari bwaranze ko impunzi z’abanyarwanda zari hanze zitaha mu gihugu cyazo.
Habyarimana yabyuririyeho afunga abantu benshi k’uburyo budakurikije amategeko avuga ko ari ibyitso bya FPR, maze atangira mu nyungu ze bwite gukoresha politiki y’amoko n’iyo kubeshyera amashyaka ataravugaga rumwe nawe gushoza imvururu n’ubwicanyi byakorwaga n’insoresore za MRDN na CDR .
benshi mu bafashwe icyo gihe, barekuwe muri werurwe 1991 kubera kotswa igitutu n’amahanga n’imiryango irengera uburenganzira bwa Muntu yakoreraga mu Rwanda.
Nyuma y’umukwabo wo mu kwakira 1990 wakorewe abantu ,nta mujandarume cyangwa se umupolisi wahaniwe kuba yarishe abantu urubozo ,cyangwa kuba yarakoreye ibikorwa bitesha agaciro abari batawe muri yombi n’ubutegetsi bwa Habyarimana.
Igihe abantu bafungwaga abandi bakicwa ,Minisitiri w’ubutabera muri icyo gihe yavuzeko ubwicanyi bwatewe n’ubushotoranyi bw’abatutsi n’ubwoba bwateye abaturage.
Mu bantu bahagaritswe mu kwakira 1990 abasaga 25 baciriwe urubanza n’Urukiko rukuru rwa Leta rushinzwe umutekano muri bo 7 bacirwa igihano cyo gupfa m’urubanza rutakozwe mu bwisanzure.
Nyuma y’igitero cyo kuwa 1 Ukwakira kugeza ku itariki ya 18 Nyakanga 1994, ubugome n’ubwicanyi bwibasiye abantu ,bwishe abarenze abaguye mu ntambara nyiri zina .
Bwari ubwicanyi bw’urugomo bwateguye n’imitwe yitwara gisirikare ya MRND na CDR amashyaka bizwi ko yari yarashinzwe na perezida Habyarimana Juvenal.
Ubutegetsi bwakoresheje imyigaragambyo kugirango bwerekane ko budashihikiye imishikirano. Bene iyo myigaragambyo yateje imvururu zagiye zikura uko kugabana ubutegetsi byagendaga bigerwaho mu mishikirano y’Arusha.
Muri nyakanga 1992 igihe hari hatangiye imishikirano y’Arusha insoresore za MRND zashoje imvururu za politiki zibasiye abo muri MDR n’a PSD Mu bice bya Kigali, Gikondo hapfa abantu 2 n’abandi benshi barakomereka.
Muri uwo mwaka kandi hagati y’amatariki ya 18 na 19 Kanama ubwicanyi bw’ibasiye abatutsi ,bwabaye cyane cyane muri Perefegitura ya Kibuye Komine gishyita, amazu y’abatutsi yaratwitswe insina n’ibiti by’ikawa biratemwa , Inka ziricwa izindi zirashimutwa .
Muri Kanama imvururu nk’izo zavuzwe muri Komini Taba (Gitarama) hakomereka abantu benshi. Mu rwego rwo gufatira kubyari byabaye i Burundi hari abantu bo muri MRND na CDR batangiye guhungabanya umutekano muri Cyangugu na Kibuye bavugako bagiye kwica abatutsi .
Nyuma yaho gato Mu kwezi kwa mutarama 1993 kwaranzwe n’umutekano mucye wibasiye abatutsi muri Komine ya Rutsiro no ku Gisenyi byahitanye abasaga 350 abandi bagera ku 4400 bahunga Ingo zabo.
Amashyaka MRND na CDR yakoresheje imyigaragambyo itemewe n’amategeko hafi ya Perefegitura zose bagamije kwanga amasezerano y’Arusha, kwica no kubangamira abataravuga rumwe nuwo bitaga umubyeyi wabo ariwe Perezida Habyarimana Juvenal.
Imyigaragambyo ya MRND muri Kigali muri mutarama 1993 yahitanye abantu 47 abandi benshi barakomereka . Byari nyuma y’imvururu zari zarateguwe na Leta ya Habyarimana maze zifata intera idasanzwe kandi zikwira hose Mu gihugu .
Inama ya Guverinoma yo ku itariki ya 6 Gashyantare 1993 yemeje ko ari MRND na CDR byari inyuma y’ibyo b’ikorwa by’imvururu zafashe intera idasanzwe, kandi zigakwira hose kuva tariki ya 18 mutarama 1993.
Hategekimana Claude