Guhohotera ikiremwa muntu byari bimaze iminsi mu gihugu byaje kwemezwa n’anketi zakozwe na Komisiyo mpuzamahanga yari ihuriweho n’ imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu.
Iyo komisiyo yari yatumiwe n’imiryango y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda ngo ize gukora anketi y’ubwicanyi n’imvururu zari zimaze igihe zarashojwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana , MRND yanze ko ibaho ariko inama y’Abaminisitiri irabyemeza ,Komisiyo yageze mu Rwanda kuwa 7 Mutarama 1993 .
Hagati y’amezi ya Mata na Gicurasi 1993 habayeho izindi mvururu zakozwe n’abahezanguni ba MRND na CDR zahungabanyije Igihugu cyose.
Mu mugi wa Kigari habaye ibikorwa by’urugomo bikozwe n’abasirikare ba EX- FAR , ibitero nka 2 cyangwa 3 byibasiye abataravugaga rumwe na Perezida Habyrimana, Urugero: kuri Stansilas Mbonampeka wari Minisitiri w’ubutabera mbere y’uko ahinduka Hutu power no kwa Ignace Ruhatana warwaniraga uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu muryango utegaye kuri Leta ( uzwi nka Kanyarwanda)
Komisiyo yabonye Imirambo ,aho biciye abantu n’ibyobo rusange bahambwemo byinshi aho yasuye mu gihugu.
Yemeje ko Leta ya Habyarimana yakoze ubugizi bwa nabi, iterabwoba, n’ubwicanyi kandi ko bigikomeza, yavuze ko ubwo bwicanyi bwakorewe abatutsi n’abahutu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana.
Eric Gillet umwe mu bari bagize iyo Komisiyo . yongeraho ati: habayeho ubushake bwo kuzimya ubwoko bw’abatutsi.
Jean Carbonare nawe wari umwe mu bagize iyo Komisiyo nawe niko yabibonaga ,yahakanaga ko atari isubiranamo ry’amoko ati: ni politiki yateguwe,muri ubwo bwicanyi uruhare rwa Perezida Habyarimana n’ibyegera bye ntibishidikanywaho.
Komisiyo mpuzamahanga yareze Ingabo za Leta ya Habyarimana yerekana muri raporo yayo ihohotera ry’ikiremwa muntu ryakorwaga n’ingabo za Leta zitubahirizaga uburenganzira bw’ikiremwamuntu k’urugamba nk’uko zitanabigiraga ahatari k’urugamba. Zahagarikaga abaturage nta mpamvu, ibigo byazo byafungirwagamo abantu, hafi abanyururu 150 bari barafashwe bagafungwa barishwe , Abasirikare bafashe abagore benshi ku ngufu.
Kubera imvururu zari zimajije gufata indi ntera abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abagize Imiryango mpuzamahanga bagejeje kuri Perezida Habyarimana impungenge batewe n’ubutegetsi bwe mu guteza imvururu zishingiye kuri politiki maze bamusaba gukora itangazo ryo kwamagana ubwicanyi bwakorwaga na MRND ifatanyije na CDR ,bamubwirako natabikora bazahagarika inkunga zabo ,maze Perezida Habyarimana ahitamo kutagira icyo avuga.
FPR Inkotanyi yashimiye Komisiyo mpuzamahanga kuba yerekana ibibi bikorwa n’ubutegetsi bwa Habyarana n’imitwe yitwara gisirikare ya MRND na CDR no kudakora k’ubucamanza.
Minisitiri w’intebe muri icyo gihe yabwiye Perezida Habyarimana ko Guverinoma itagikora, kandi ko uruhare runini rufitwe n’ishyaka rye rya MRND.
Minisitiri w’intebe yanareze Perezida Habyarimana kuba nyirabayazana w’ibitagenda, agira ati: uruhare rwawe mu gushoza imvururu no gutuma Guverinoma idakora bugaragara mu buryo bubiri : nka Perezida ufite inshingano zo gutuma inzego zikora neza no kuba Kandi uri Perezida wa MRND ishyaka rifite kimwe cya kabiri k’imyanya y’abaminisitiri Kandi ikaba ariyo ibuza imikorere myiza y’inama y’abaminisitiri”.
Dukurikije ibyo Komisiyo mpuzamahanga yatangaje, umutekano muke n’invururu Byari bigamije ku dindiza amaserano y’Arusha byaterwaga n’abategetsi ba Leta ya Habyarimana Bari bari banafite uruhare m’ubwicanyi n’imvururu Zariho muri icyo gihe
Ubutegetsi bwakoreshaga uburyo bwinshi burimo imvugo ishishikariza abaturage kwishora mu bikorwa bibi,gushora abantu m’ubwicanyi, Mu macakubiri no kwanga abatutsi ,kudindiza ubucamanza ,kwimakaza umuco wo kudahana abicanyi, kurema no koshya imitwe y’insoresore za MRND na CDR zitwaje intwaro kandi bitemewe n’amategeko.
Hategekimana Claude