Habyarimana Juvenal agifata ubutegetsi nyuma yo guhirika Kayibanda Grégoire yatesheje agaciro itegeko nshinga ryariho icyo gihe maze avugako igihugu kizongera kugendera ku itegeko nshinga nyuma y’imyaka itanu, maze ategekesha amategeko teka gusa.
Nyuma y’imyaka ibiri afashe ubutegetsi tariki ya 5 nyakanga 1975 Perezida Habyarimana yashinze ishyaka MRND Maze nkuko yakomeje kubishimangira Habyarimana avuga ko ishyaka yatangije ari muvoma ya rubanda iharanira Ubumwe n’amajyambere ariko mu byagaraye nyuma y’ishingwa rya MRND nta tandukaniro ryariho hagati ya MRND ya Habyarimana niryo yari amajije gukuraho ariryo MDR Parimehutu ya Kayibanda Grégoire.
Dushingiye kuri sitati za MRND zo kuwa ya 29 kamena 1973 zashizweho na kongere yayo ,ingingo yambere yavugaga ko :hagiyeho ishyaka rimwe rukumbi rya politiki ryitwa Muvoma Revorisiyoneri Nasiyoneri iharanira amajyambere.
Ingingo ya 9 igize iyo sitati yo yategekaga umunyarwanda wese kuba umuyoboke wa MRND,yagiraga iti: umunyarwanda wese abaye ku burenganzira busesuye umuyoboke wa Muvoma Revorisiyoneri Nasiyonari iharanira Amajyambere(MRND) ,yiswe Mirita Kandi agomba gukurikiza sitati n’amabwiriza ya Muvoma.
Imyaka itanu ishize ari k,ubutegetsi ku wa 20 ukuboza 1978 ashiraho itegeko nshinga rikozwe n’abahanga batatu aribo umujyanama mu by,amategeko wari mu bushinjacyaha, umujyanama mu by’amategeko muri MRND ,n’uwari umuyobozi w’ungirije mu ishami ry’amategeko muri kaminuza y’uRwanda.
Ibikubiyemo bishingira cyane ku byari mu itegeko nshinga ryo muri wa 1962, abakoze iryo tegeko nshinga bashingiye cyane ku mahame ngenderwaho yatanzwe na Perezida Habyarimana na komite nkuru ya MRND,bishatse kuvuga ko icyakozwe icyo gihe kwari ugushira mu nyandiko ibyifuzo bya Perezida Habyarimana.
Ingingo ya 7 y’iryo tegeko nshinga isobanura neza ko ishyaka MRND arirwo rwego rukumbi rwemerewe gukorerwamo Politiki ,ntahandi imirimo ya politiki ishobora gukorerwa.
Ibi birerekana ko hashingiwe kuri sitati za MRND no ku Itegeko nshinga ryashizweho na Leta ya Yuvenari Habyarimana uRwanda rwayoborwaga n’ubutegetsi bw’ishyaka rimwe rukumbi kandi ry’igitugu, Ishyaka MRND ryari ryarahindutse Leta Habyarimana yari abereye Perezida, akaba fondateri wa MRND, akayibera Minisitiri w’intebe,
Umuyobozi mukuru w’ingabo, Minisitiri w’umutekano w’igihugu na Perezida w’inama nkuru y’ubucamanza, byatumaga Perezida wa Repuburika akomatanya imirimo yose akanafatanya ubutegetsi nyubahirizabikorwa n’ubutegetsi ngengamategeko.
Iryo tegeko nshinga kandi ryateganyaga ko Perezida wa MRND ariwe wenyine wemerewe kuba kandida ku mwanya wa Perezidansi ya Repuburika ndetse ko mu gihe Perezida ataba agishoboye kurangiza inshingano ze, byaba mu gihe gito cyangwa burundu, yasimburwa by’agateganyo n’umunyamabanga mukuru wa MRND , ko kandi mugihe bombi baba bagize ikibabuza ,Perezidansi ya Repuburika yashingwa umwe mubagize komite nkuru ya MRND watowe nabagenzi be .
Itegekonshinga rishya ryahaga ububasha bukomeye cyane MRND na Perezida wayo ,ndetse ishyaka MRND ubwaryo ryari ryarashizwe mu itegeko nshinga
.inzego zayo zose zinjira mu buzima bwa buri munyarwanda n’ubwigihugu.
Kubera izo ngingo zose biragara ko MRND ariyo yari yarabaye ishingiro ry’ubutegetsi ,no guhuriza hamwe ubutegetsi bikaba byari byarafashe intambwe iri hejuru ndetse bisiga MRND ari imashini ikomeye y’ikwizabitekerezo ya fondateri wa Muvoma (MRND) Habyarimana Juvenal kugeza hose mu gihugu binyujijwe mu nzego kuva muri kongere y’igihugu,
bikanyura muri komite za Perefegitura na Kongere za komite kugeza mu nteko za segiteri no mu nteko na komite bya serire,iyi politiki ya Habyarimana yo kwigwizaho ubutegetsi abicishije mw’ishyaka rye MRND byatumye mu mwaka wa 1980 haba igikorwa cyo kugerageza guhirika ubutegetsi bwe, kiyobowe na Major Rizinde na bagenzi be ariko baza kuvumburwa k’umunota wa nyuma,.abari bari muri uwo mugambi, baciriwe urubanza n’urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri bahanishwa igihano cy’urupfu,tariki ya 14 nyakanga 1982 .
Perezida Habyarimana yarabababariye ntibicwa ahubwo igihano cyabo gihinduka icyo gufungwa burundu ,Majoro Rizinde na benshi muri bagenzi be bagumye mu buroko kugeza itariki ya 23 mutarama 1991 ubwo uburoko bwafungurwaga n’ingabo za FPR Inkotanyi.
Nyuma yaho gato igitutu cya FPR Inkotanyi n’imiryango mpuzamahanga cyatumye ishyaka MRND ryemerako hagomba gushingwa andi mashyaka maze MRND ikareka kuba ishyaka rimwe rukumbi ryihariye ubutegetsi bwose ahubwo ikemera kugabana ubutegetsi n’andi mashyaka.
Hategekimana Claude