Mu Rwanda hamaze iminsi hatangijwe umushinga ugamije kunoza imirire hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi, aho mu bisarurwa bigera ku baturage hazibandwa ku kureba niba mu bisarurwa bishobora kurwanya imirire mibi hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi Dr Kamana Olivier avuga ko agashya k’uyu mushinga wiswe mu rurimi rw’icyongereza Digitally Enabled Resilience and Policy Innovations (DERPIn) watangijwe ku bufatanye na AKADEMIYA 2063 hamwe na PAFO (Pan-african Farmer’s Organization), ari uko mu bisarurwa hazibandwa no kureba niba ibisarurwa bishobora kurwanya imirire mibi hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Yagize ati “Dusanganywe ibijyanye na smart nkunganire, ibijyanye na esoko no gukoresha imbuga nkoranyambaga muri rusange, ariko ibizava muri uyu mushinga byo bijyanye no kunoza imirire hakoreshejwe ikoranabuhanga. Agashya kazaza gaturutse muri uyu mushinga ni uko noneho hazibandwa no kureba niba mu bisarurwa bishobora kurwanya imirire mibi hakoreshejwe ikoranabuhanga.”
Marie Ange Mukagahima uhagarariye uruganda rwongerera agaciro inzuzi n’ibikomoka ku bihaza witabiriye inama yatangirijwemo uyu mushinga avuga ko uyu mushinga uzafasha inganda zongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi kubona umusaruro uhagije.
Yagize ati “Byafasha ikintu kinini cyane kuko kuba mu gihugu cyacu tugikora hatarimo ikoranabuhanga nibyo bituma nk’inganda zongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi zitabona ibihagije kugirango tubashe kubona byinshi twashyira ku isoko ryo mu gihugu ndetse tugasagurira n’amasoko yo hanze.”
Dr Ousmane Badiane, umuyobozi mukura wa AKADEMIYA 2063 avuga ko bishimiye gushyira mu bikorwa uyu mushinga ukaba uzafasha abahinzi b’abanyafurika mu gushyira mu bikorwa udushya mu ikoranabuhanga hagamijwe kunoza imirire mu bihugu byose uyu mushinga uzakoreramo.
Yagize ati “Twishimiye gutangiza uyu mushinga hano mu Rwanda nk’igihugu cyatoranyijwe kubera iterambere mu ikoranabuhanga hakaba hazashyirwa imbaraga mu guhanga udushya mu buhinzi, gushaka ibisubizo by’ingaruka z’imihundagurikire y’ikirere, hagamijwe ku kunoza imirire no kurwanya imirire mibi hifashishijwe ikoranabuhanga.”
Uyu mushinga uzakorera mu bihugu bitandatu aribyo Benin, Ghana, Malawi, Uganda na Senegal, uzafasha kandi mu guhuza abafatanyabikorwa n’abahinzi bato bato hashyirwaho gahunda zigamije guteza imbere imirire no gushaka ibisubizo by’ibibazo hifashishijwe ikoranabuhanga no kubakira ubushobozi abahinzi b’abanyafurika.
Norbert Nyuzahayo