Kuwa 25/5/1886 nyuma y’urupfu rwa Yozefu Mukasa Balikudembe, ubwo umwami yaravuye guhiga yatumiye uwitwa Mwafu umwana w’umutware w’intebe wari ugeze,mu kigero cy’imyaka 14.
Bamubwiye ko yagiye kwigishwa iby’Imana na Diyonizi Sebugwawo. Umwami yabajije Diyoniziyo wari uje akurikiranye,na Mwafu ibyo yakoraga undi aramusubiza ati «namwigishaga iby’Imana.“ Umwami umujinya,uramwica aramubwira ati« urubahuka ukajya kwigisha amanjwe y’abazungu naciye mu gihugu? Arahindukira maze ashikuza icumu umugaragu we,aritera Diyonizi mu gikanu.
Umwana uko yakaguye hasi arangamiye ijuru umwami asaba abagaragu be ngo bamusonge,bavuga ko yaba yaramukururiye mu nzu akamusonga mu gitondo cyakurikiyeho.
Uwo munsi nibwo batangaje itotezwa ku mugaragaro, mu buhamya bwa Padiri Lourdel, aragira ati« Bashyize ku ngoyi abasore bafite,hagati y’imyaka 18-25 n’abana ku buryo bagendaga bagongana mbona ka Kizito muri icyo,kivunge kagenda gaseka nk’aho karimo gukina,Ubwo bagendaga bagana aho bagombaga kwicirwa bahuye n’umuntu witwaga Pontiyani NGONDWE akaba yari umusirikari mu ngabo z’umwami.
Amaze kumva ko batanze abakristu ngo bicwe yashyiriye intwaro ze umukuriye ngo,adakeka ko yishe nawe asanga abishi b’Abakristu, Abishi bamubajije niba ari umukristu,undi aramubwira ati ndiwe niba utabizi ubimenye, Undi abyumvise amuca umutwe umwana apfa atanasambye,
Nyuma y’urugendo rurerure rwuje ibitotezo imfungwa zageze i Namugongo kuri 27/5/1886, batutiye inkwi nyinshi kugeza kuwa 3/6/1886.
Ku itariki ya 3 Kamena 1886, habaye icyo umuntu yakwita rurangiza, nibwo umwami MWANGA yatanze itegeko ryo kwica urubyiruko rwo mu byegera bye rwari rwabatijwe. Kuri iyo tariki ya 3/06/1886 nibwo abantu cumi na babiri biganjemo urubyiruko, biciwe ku musozi wa
Namugongo.
Babahambiraga mu byatsi byumye, bakabatwika ari bazima.Imfungwa zategereje iminsi itandatu mu kwigomwa n’imibabaro, mu majoro yuje imbeho badasinzira, mu masengesho bategereje gitwari,isaha yabo ya nyuma.
Ingoma zaraye zivuga mu ijoro ry’uwa kabiri z’ukwa gatandatu zabwiraga imfungwa ko igihe kigeze, Karoli Rwanga bamushyize ukwe ngo bazamutwike ukwe kuburyobubabaje.
Ubwo bamutwikaga yarababwiye ati «Urantwika ariko ni nko kunsukaho amazi ngo,unyuhagire.» Mbere yo guca Karori yaravuze ati «Mana yanjye, Mana yanjye.» Uko bagendaga bagana itanura induru zaravuze.
Yari Mwanga umwana w’umwe mu bishi wari watorotse ngo
nawe aze yicirwe hamwe n’abandi, Yasabagizwaga n’ibyishimo arikumwe na bagenzi be, niwe bahereye ho bamuhirikira mu muriro, bahereye ku birenge ngo babagamburuze, Nyamara izo ntwari ntizatinyaga urupfu rw’umubiri wabo.
Muri iyo nkongi y’umuriro ntibahwemaga gusingiza Imana bagira bati Dawe uri mu ijuru,bamenye ko bapfuye barekeye aho gusenga. Uwanyuma mu bishwe bahowe Imana yitwa,Yohani Mariya Muzeyi yari yarakomeje kwihishahisha ariko yari arambiwe.
Yashakaga gupfira ukwemera kw, Yagiye gushaka umwami amwica ku wa 27/1/1887 amuciye umutwe, ni nawe wishwe nyuma y’abandi.
Mu bahowe Imana bagiye bamenyekana cyane, ni Karoli Lwanga (wari mukuru muri bo), Kizito (wari muto muri bo), ndetse na Mugagga kubera uburyo izina rye ryagiye ryogera henshi muri Afurika,Abahowe Imana b’I Bugande muri icyo gihe, bose hamwe ni 22 (makumyabiri na babiri) aribo:
Mukasa Joseph Balikuddembe, Denis Sebugwawo,Andre Kagwa, Ngondwe Pontien, Bazzekuketta Athanase, Gonza Gonzague, Mulumba Kalemba Matthias, Mawagalli Noe, Karoli Lwanga, Mbaga Tuzinde, Mugagga, Gyavira, Mukasa Kiriwawamvu, Kibuka Ambroise, Achille Kiwanuka, Luka Banabakintu, Mukasa Lugido Adolphe, Kiliggwajjo Anatole, Buzabalyawo Jaques, Serunkuma Bruno, Jean-Marie Muzey, ndetse na Kizito ari nawe wari muto muri bose (yari afite imyaka
Mu myaka yakurikiyeho ubukirisitu bwakomeje,kwamamara n’ubwo bitari byoroshye ariko amaraso y’abahowe Imana yavuyemo umusaruro, mwiza w’ukwemera kwa gikirisitu, abahowe Imana gatorika 22 bagizwe abahire na Papa Benedigito wa cumi na gatanu (Pape Benoit XV)
tariki ya 6/6/1920.
Uwimana Joselyne