Mu mwaka wa 2017 Kayumba Nyamwasa uzwi nk’umuyobozi w’ikirenga wa RNC yatumije inama y’igitaraganya yitabiriwe n’abayoboke bose b’imena n’abayobozi ku nzego zose za RNC maze abagezaho umushinga yari afite agamije kubatekera umutwe ngo abashe kubakuramo igishoro gifatika .
Icyo gihe ubwo inama yari itangiye, Kayumba Nyamwasa yafashe ijambo maze abwira abari bateraniye muri iyo nama, ko afite gahunda yihutirwa yo gukuraho ubutegetsi bw’uRwanda vuba na bwangu ,ndetse anabasezeranya ko amatora y’umukuru w’igihugu yagombaga kuba muri uwo mwaka wa 2017 azayaburizamo ntabashe kuba.
Mu itekinika rikomeye imbere y’abayoboke ba RNC kayumba yagize ati:” Bavandimwe namwe nshuti dusangiye umugambi, muzi neza impamvu turi hano. Ikidushishikaje n’uko twese dufite inyota yo gutaha mu gihugu cyacu binyuze mu nzira y’intambara. Ntago twabasha gukuraho ubutegetsi bw’uRwanda tudakoresheje imbaraga za gisirikare. Iki ni igihe kiza kuri buri wese uri hano Kugirango abashe gutanga umusanzu we maze tubashe gutegura urugamba ndetse tunagure intwaro zigezweho, zizadufasha guhangana n’ubutegetsi bwa Kigali.
Icyo nabizeza aya matora y’umukuru w’igihugu cy’uRwanda ateganyijwe muri uyu mwaka wa 2017 tuzayaburizamo ntabashe kuba kuko tuzaba tugenzura igihugu .”
Nyuma y’iri jambo rya Kayumba abari bateraniye muri iyo nama baranezerewe cyane ,maze si ugukoma mumashyi ari nako baririmba indirimbo z’insinzi karahava,amafoto y’urwibutso arafatwa ndetse batangira kuyoherere ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko bavuye mu nama na Général bityo ko ibibazo byabo byose bigiye kukemuka nko mu gihe cyo guhumbya kuko Kayumba agiye kubacyura.
Abo bayoboke ba RNC bizeraga ibyo Kayumba yari amaze kubabwira nk’umujenerari wahoze muri RDFufite ubunararibonye mu gisirikare bityo ko ariwe wenyine ufite ubushobozi bwo kumenya intwaro zigezweho no gupanga urugamba mu buryo bazabasha guhangana na RDF.
Hahise hatangira igikorwa cyo gukusanya ayo mafaranga yiswe imisanzu y’urugamba maze abacuruzi bari aho batangira kurushanwa mu gutanga amafaranga menshi ari nako bifotozanya nawe kuko bari bizeye ko agiye kuba perezida w’uRwanda.
Babashije gukusanya angana na 1.500.000$ yatanzwe n’abayoboke ba RNC baba Afurika y’epfo no mu bindi bihugu by’Uburayi ,Amerika n’ahandi ngo mu kizere cy’uko Boss wabo Kayumba agiye gutangiza urugamba.
Benshi muri bo bahise batangira no kwizera ko igihugu cya Afurika y’epfo cyaba cyarahaye amahirwe RNC yo kuhakorera ibikorwa bya politiki no kuhategurira gahunda zose zigamije kurwanya u Rwanda
Amafaranga yose nkuko yabashije kuboneka baje Kuyafata yose bayaha Kayumba Nyamwasa ngo wagombaga guhita ajya kugura intwaro.
Nyuma yo guha Kayumba Nyamwasa ayo mafaranga icyakurikiyeho nuko ntayindi nama Kayumba yongeye gutumiza cyangwa ngo amenyeshe abayoboke ba RNC aho umushinga wo kugura intwaro no kwitegura urugamba bigeze! Barategereje amaso ahera mu kirere.
Hagati aho amatora y’umukuru w’igihugu cy’uRwanda Kayumba yari yarijeje abayoboke ba RNC ko azaburizamo byarangiye abaye mu mutuzo n’umutekano uhagije ndetse Paul Kagame yongera gutorwa n’Abanyarwanda ntagikorwa na Kimwe cya RNC kiyahungabanyije.
Abayoboke ba RNC bari batanze amafaranga yabo barisuganyije maze batangira kotsa igitutu Kayumba Nyamwasa ari nako bamubaza uko byaba byaramugendekeye.
Icyo Nyamwasa yahise akora ni ugutangira ku bihisha no kutabiyereka maze ahitamo gufunga nimero ye ya telefone yakoreshaga umujinya utangira kubasya ari nako bitotomba.
Umwe mu bari bagize komite nshinga bikorwa ya RNC yaje gutahura ko amafaranga angana na 1.500.000$ yahawe Kayumba Nyamwasa atigeze agurwa intwaro nk’uko Kayumba yari yabibasezeranyije, ahubwo ngo Kayumba yahise abaca inyuma yigurira ikamyo ya Rukururana yo mu bwoko bwa Actross Mercedez Benz maze itangira ibikorwa by’ubucuruzi muri Afurika y’amajyepfo by’umwihariko hagati y’ibihugu bya Afurika Y’epfo, Angola na Mozambike.
Nsabimana Callixte Sankara wari muri RNC icyo icyo gihe, kuri Ubu akaba akurikiranywe n’ubutabera bw’uRwanda ,aherutse kubwira urukiko ko Kayumba Nyamwasa yabatengushye ubwo yabatekagaho umutwe akabarya 1.500.000 $ ngo akaba ariyo mpamvu we n’abandi benshi barimo abacuruzi bakomeye bari muri RNC bahise batangira kuyivamo bakajya kwishingira ayabo mashyaka nyuma yo kubona ko Kayumba nta gahunda ifatika afite ahubwo ahugiye mu gutekera abantu imutwe .
Muri aba bacuruzi bari barabaye abambari ba Kayumba n’ubwo yabatengushye hari higanjemo abatinya kugaruka mu Rwanda kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uku niko Kayumba Nyamwasa kubera irari ry’ifaranga yaje guhinduka inshuti y’abajenosideri mu gihe yari umwe mu bayobozi b’ingabo zahagaritse iyo Jenoside.
Uko niko Kayumba yigwijeho imitungo iturutse mu misanzu y’abayoboke ba RNC atitaye ku cyizere abayoboke be bari bamufitiye
amaze kubona ko abayoboke be muri Afurika y’Epfo ,Amerika, n’Uburayi bamutakarije ikizere yahise apanga business nshya maze umushinga we awerekeza mu bayoboke ba RNC bari Uganda aho mubyara we Kayumba Rugema yahise ahabwa inshingano zo gushishikariza abariyo gutanga imisanzu ku bwinshi maze nawe ahabwa amabwiriza na Nyirarume Kayumba ko agomba kujya ahita ayamwoherereza muri Afurika y’epfo.
Andi makuru Rwandatribune.com yabashije gukura ahantu hizewe muri Uganda n’uko Kayumba Nyamwasa mu rwego rwo gukomeza kurya imitsi y’abayoboke ba RNC bari muri Uganda akoresha umuryango witwa SWDI(self Worth Development initiative) n’undi witwa CSF( community Service Farmers) mu gukusanya imisanzu mu ntara zose za Uganda maze nabo bakabonaho komisiyo hakurikijjwe ayo babashije kwinjiza
Nguko uko Kayumba Nyamwasa ubu usigaye yikoranira n’abavandimwe be bahafi cyane cyane Muramu we Frank Ntwari nyuma yo gutakarizwa ikizere n’abayoboke ba RNC yahinduye RNC isoko yo kwigwizaho agafaranga ko gushira mu bikorwa bye by’ubucuruzi no gutunga umuryango we.
Hategekimana Claude