Umutwe wa M23 ukomeje kwibikaho abakunzi n’abawushigikira mu duce wamaze kwigarururira by’umwihariko muri Teritwari ya Rutshuru.
Mu gihe umutwe wa M23 warimo witegura guhura n’itsinda ry’ingabo za EAC, MONSCO na FARDC, Abaturage batuye muri Teritwari ya Rutshuru mu duce tugenzurwa na M23, bakoze imyigaragambyo yo gushyigikira umutwe wa M23.
Aba baturage bavuga ko impamvu bafashe umwanzuro wo gushyigikira umutwe wa M23 k’umugaragaro, ari uko muri iyi minsi ibice batuyemo bigenzurwa na M23 ,ubu birangwa n’amahoro n’umuteano usesuye ugereranyije n’uko byari byifashe ubwo hari hakigenzurwa na FARDC n’indi mitwe y’itwaje intwaro.
Abigaragambya ,bari bafite ibyapa byanditseho amagambo ashimira Umutwe wa M23 ngo kuko wabazaniye amahoro n’umuteka kuva aho wirukanye ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro muri Rutshuru.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri Teritwari ya Rutshuru, avuga ko abaturage benshi baherere mu duce tugenzurwa na M23 bakomeje kugaragaza ko batifuza ko FARDC yagaruka muri ibyo bice, ahubwo ko Umutwe wa M23 ariwo bagumana ubuyobozi muri utwo duce.
zimwe mu mpamvu zitangwa nabo Banyekongo,ngo zituruka k’ukuba ubwo FARDC, n’indi mitwe yitwaje intwaro yari igifite ubugenzuzi muri utwo duce batajyyag baryama ngo basinzire kubera guhora bikanga ubugizi bwa nabi.
Bongeraho ko imitwe yitwaje intwaro yahoraga ibabuza amahwemo, harimo kubambura imitungo yabo, kubasoresha ku gahato no kubicira abavandimwe bya hato na hato.
bakomeza bavuga ko ntacyo Ingabo za Leta FARDC zabafashaga ngo zibakize urwo rugomo , ahubwo ko nazo wasangaga zibakorera ibyo bikorwa by’urugomo no kubambura dufaranga twabo ndetse ngo hakaba harimo na bamwe mu basirikare ba FARDC bakoranaga n’iyi mittwe yitwaje intwaro mu kubacuza utwabo.
Bemeza ko kuva M23 yahagera, ubu batekanye ndetse ko nta bwambuzi, Ubujura n’ibindi,ubwicanyi, gushimuta bikiharangwa.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
HATEGEKIMNA Claude
Rwandatribune.com