Mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2023 muri DRC yegereje ,Abanyapolitiki bamaze gutangaza ko bazahatanira uwo mwanya, nti basiba gushyira Umutwe wa M23 mu mvugwaruhame zabo ,bagaragariza ababashigikiye uko bazakemura ikibazo cy’uyu mutwe mu gihe baba bageze k’Ubutegetsi.
Umwe muri aba, ni Moise Katumbi uheruka gutangaza ko Abanyekongo nibamuhundagazaho amajwi bakamutora , ikibazo cya M23 by’umwihariko n’icyumutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC, kizaba gikemutse mu gihe kitarenze amezi atandatu .
Moise katumbi kandi ,yongeye ho ko aramutse abaye Perezida , igihugu cya DRC cyakubahwa bikomeye n’Abaturanyi bacyo.
Undi ni Martin Fayulu, aho mu mbwirwaruhame ze hafi ya zose, hadashobora kuburamo ijambo”M23” ndetse akanemeza ko M23 ikorana na Perezida Felix Tshisekedi mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umugambi wa Balkanisation.
Martin Fayulu , avuga ko mu gihe Abanyekongo bamugirira ikizere bakamutora, yakosora aya makosa yose akarwanya Umutwe wa M23 yivuye inyuma ,kugirango aburizemo uwo mugambi mubisha wo gucamo DRC ibice, uyu Mutwe ufatanyije na Perezida Felix Tshisekedi.
Hari Kandi Dr Denis Mukwege ,nawe wamaze gutangaza ko aziyamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu cya DRC, mu matora ateganyijwe mu 2023.
Imbwirwuhame za Dr Mukwege zisa neza n’iza Matin Fayulu , kuko nawe ahora abwira Abanyekongo ko umugambi wa M23 ari ugucamo DRC ibice(Balkanisation) Ubifashijwemo n’u Rwanda na Uganda.
Dr Mukwe, agaragariza Abanyekongo kumushigira bakazamuhundagazaho amajwi ngo kuko ko ariwe wenyine watanga igisubizo kirambye ku kibazo cya M23 n’icyo akunze kwita” Kuvogera ubusugire bwa DRC hagamijwe kuyigarurira”
Ku rundi ruhande, abo mu Ihuriro ‘’Union Sacree” rigizwe n’amashyaka ashigikiye Perezida Felix Tshisekedi, bakomeje kuvuga no gusaba Abanyekongo ko ariwe ukwiye kongera kuyobora DRC muri manda ya kabiri.
Aba banyapolitiki bashigikye Perezida Felix Tshisekedi bavuga ko impamvu, ari uko yagaragaje ubushake bwo guhangana n’Umutwe wa M23 no kugarura amahoro n’Umutekano mu Burasirazuba bwa DRC , bityo ko akwiye indi manda ya kabiri kugirango abone umwanya uhagije wo kurangiza iki kibazo .
Bemeza ko Perezida Tshisekedi niyongera gutorwa, umwaka wa 2023 uzarangwa n’ituze ,amahoro, n’umutekano usesuye muri DRC.
Kugeza ubu muri DRC, yaba abatavuga rumwe n’Ubutegetsi cyangwa se ababushigikiye, bari gukoresha iturufu ya “M23’ kugirango Abanyekongo bazabahundagazeho amajwi mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2023.
N’ubwo bimeze gutyo ariko ,Umutwe wa M23 wo uvuga ko uko byagenda kose udateze gushyira intwaro hasi, mu gihe Ubutegetsi bwa DRC butaremera kugirana ibiganiro nawo kugirango hagire zimwe mu ngingo bumvikanaho .