Umukuru w’igihugu cya Uganda yasubije abazungu bamusabaga guhindura itegeko rihana abatinganyi ryashyizweho muri iki gihugu, ko icyasabwaga kwari ugusinya iri tegeko kandi ko byakozwe, ibindi abasaba ko bazabikora iwabo nabo.
Ibi uyu mukuru w’igihugu yabitangaje mu gihe ibihugu bitandukanye bikomeye birimo nk’Amerika n’ibihugu by’iburayi bigasaba ko iri tegeko ryavanwa mu mategeko aba muri Uganda.
Umushinga wo gushyiraho itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina bazwi ku izina ry’abatinganyi, muri Uganda, ryashyizweho umukono n’umukuru w’igihugu Yoweri Kaguta Museveni,hamwe n’ishyaka rye , biza guteza impaka ndende mu bihugu by’iburayi.
Iri tegeko rihana ryihanikiriye abaryamana bahuje ibitsina bo muri Uganda, ryagejejwe imbere y’inteko ishinga Amategeko bwa Mbere muri Werurwe 2023, rikaba ryaravugaga ko umuntu wese bizwi ko ari umutinganyi cyangwa se bikekwa ko ari we yagombaga gufungwa.
Muri iri tegeko hari aho byemezwaga ko umuntu wese uzafatwa yakoze ubutinganyi kuburyo bukabije, harimo no kuba yafashe umwana ku ngufu, kwanduza undi indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka SIDA n’ibindi agomba guhabwa igihano cy’Urupfu.
Iki gihugu nicyo kibaye icyambere mu bihugu bigize umugabane w’Afurika gitinyutse guhakana ku mugaragaro iby’ubutinganyi, mu gihe ibihugu by’Iburayi byafashe iyambere mu kwamagana iki cyemezo ndetse bagasaba Perezida Museveni kugerageza gusiba iryo tegeko kuko ribangamira uburenganzira bwa Muntu.
Perezida Museveni yasubije abamusabaga ko yasiba ririya tegeko agira ati” icyagombaga gukorwa cyarakozwe, ni ugusinya itegeko rihana ubutinganyi kandi byarakozwe, murifuza iki kindi?”
Ese Perezida Museveni yaba yishingikirije iki muri uku kunangira kwe imbere y’ibihugu by’ibihangange?
Perezida Museveni ni umwe mu baperezida bakuze muri Afurika, unagaragaza ko igihe cye cyo kuyobora igihugu cyaba kiri kurangira, kwemeza rero ko yaba ashaka gusiga inkuru nziza muri Afurika, nk’umuntu wakomeye ku muco ntagendere kubitekerezo bya bagashaka buhake mu gihe cye.
Ibi bigashingirwa ko usibye we ntawundi mu Perezida n’umwe wo muri Afurika wari yatinyuka gutangaza ku mugaragaro ko ahakanye iki kintu.
Birashoboka kandi ko yaba ari guharanira kwitwa intwari y’Afurika kuko yiyemeje guharanira umuco nyafrurika aho kwirundurira mu mico y’amahanga inatesha agaciro umuco Afurika isanganywe.
Ibi kandi byazagira ingaruka nziza ku muhungu we Muhoozi bigaragara ko ashobora kuragwa inkoni y’ubutware muri kiriya gihugu, bityo kubera ko Se yaba yarakoze ikintu cy’indashyikirwa nawe akaba yahindura ririya tegeko bityo nawe amahanga akamufata nkigihangange kuko yatinyutse guhindura ibyo se yemeje.
Uko mbibona rero bikaba ari umushinga mwiza wo gutegura ahazaza hu Muhungu wa Museveni hifashishijwe iki kintu.