Kugira ngo asibanganye amakosa aregwa n’abatishimira imiyoborere ye,perezida wa Leta z’Unze ubumwe z’America Donald Trump yashatse gutwerera igihugu cy’ubushinwa ndetse n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima OMS igihombo n’ibyago igihugu cye cyatewe n’indwara ya Covid19 iterwa n’agakoko ka Corona.
Iyi ndwara irimo guhitana ibihumbi n’ibihumbi by’abanyamerika ,ku rwego rw’uko kiri ku mwanya wa kabiri mu bizahajwe nayo.
Umunsi ku munsi niko Perezida Donald Trump agira amakuru atangariza isi ajyanye n’uko igihugu ayoboye cyiriwe.Aya makuru ntaba areba gusa abarwayi bashya cyangwa se abahitanywe na Covid19 ahubwo Perezida Trump anamurika iby’itsinda rye rishinzwe gukora ubushakashati ku cyatumye iyo ndwara yibasira cyane igihugu cye kuburyo kiba kimaze kwisasira abarenga 34,000.
Aha Trump atunga agatoki igihugu cy’ubushinwa na OMS nka nyirabayazana y’ishyano ryagwiriye igihugu cye.
Avuga ko igihugu y’Ubushinwa nk’igihugu cyagaragayemo indwara ya Covod19 bwa mbere n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima bitatanze amakuru nyayo ku bukana bw’iyo ndwara,ibintu avuga ko byari kuburira isi muri rusange hakabaho kwirinda guhambaye dore ko iyi ndawara igitangazwa Perezida Trump yavuze ko ari agacurane gato katahangara abanyamerika.
Ati: “ Ni ibicurano bisanzwe,ibicurane by’abashinwa,ni indwara itahungabanya abanyamerika(…)mu minsi mike tuvuye mu bihe by’ubukonje habonetse umucyo izahita iburirwa irengero.”
Ubwirinzi busaba igishoro mu gihe imirimo ibyara inyungu ihagaritswe
Udupfukamunwa,uturindantoki,kandagira ukarabe,amasabune n’imiti yica udukoko byombi bikoreshwa mu gusukura intoki ni bimwe mu biri gukorwa cyane n’inganda kuva muri Mutarama 2020 ubwo inzobere zashyiragaho uburyo bwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus nyuma y’uko bitangajwe ko igaragaraye mu gihugu cy’ubushinwa mu mpera z’Ukuboza 2019.
Inganda zikora ibi bikoresho zirasabwa kurushaho kubikora mu gihe ababarirwa muri miliyoni ebyiri ku isi bamaze kubarirwa mu bahagaritse akazi burundu kubera gahunda ya ‘Guma mu rugo’ibihugu hafi ya byose bimaze kugira itegeko mu rwego rwo kurinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Iri hungabana mu bukungu ariko ntiryabujije perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump guhagarika inkunga ingana na miliyoni 400 z’amadolari yageneraga ikigo mpuzamahanga cyita ku buzima OMS gifite inshingano zo kurandura icyorezo cya Covid19 cyugarije isi kubera ko ashinja iki kigo n’igihugu cy’Ubushinwa uburiganya mu gutangaza imibare y’abahitanywe n’icyo cyorezo mu Bushinwa.
Perezida Trump kandi aherutse gutangaza ko bafite amakuru ko virusi ya Corona yaba yarakorewe muri laboratwari yo mu gihugu cy’Ubushinwa ,ibintu abona nk’umugambi wacuzwe ngo hahungabanywe ubukungu bwa USA.
USA niyo yari umuterankunga mukur wa OMS kuko yayigeneraga miliyoni 400 z’amadolari buri mwaka,muri miliyoni zisaga 600 z’amadolari OMS ikoresha buri mwaka.
Gutererana OMS mu gihe cya Covid19,igihombo kuri Trump
perezida Trump yahagaritse inkunga yahaga OMS,abikora mu gihe isi yose iyikeneye ngo irokoke icyorezo cyandura vuba kandi kikica vuba yizeye ko isi by’umwihariko OMS bazamupfukamira nk’ufite ubuzima bwabo mu biganza bye maze nawe akisanzura mugushyiraho amategeko n’amabwiriza agenderwaho mu kurinda inyungu z’igihugu cye.
Byari gushoboka ko aya mabwiriza aba ayo kugarura isura y’Amerika y’igihangange ku isi muri byose maze abahanga mu bubanyi n’amahanga no kurinda ubusugire bw’icyo gihugu bagasibanganya amarira n’agahinda mu mitima y’abatwawe ababo na Covid19 kubera uburangare bw’ubuyobozi bikitirirwa abataratanze amakuru ku bukana bw’icyorezo bagambiriye guhungabanya ingufu z’igihangage ku isi.
Ibi byari guha ishema n’imbaraga umuyobozi ufashe ubukungu n’ubuzima bw’isi mu biganza bye maze(Perezida Donald Trump)bikazamuha itike yo kongera kuyobora Leta z’Unze ubumwe z’Amerika,ibintu kuri ubu bishobora kuzamugora kuko yamaze gutakaza ijambo mu rwego rw’ubuvuzi ku isi ndetse n’icyizere ku baturage be.
Ubukungu bwa USA nabwo nk’ibindi bihugu byose byo ku isi ntakabuza buzakomwa mu nkokora mu buryo bumwe cg ubundi n’ubwo ho ntategeko ribuza abantu burundu guhagarika akazi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus rirahagera.
Ibi bizashingira ku kuba umusaruro winjira uri hasi cyane ugereranyije n’ibikenewe mu buvuzi bwa Covid19 by’umwihariko.Kuba abaturage batakiri mu mirimo nk’ibisanzwe kandi bakenera kurya nabyo ni igihombo mu rwego rw’ubukungu.
Ukwivumbura kwa perezida Donald Trump,amahirwe kuri OMS
Guhagarika inkunga USA yahaga OMS mu gihe isi yose yibasiwe n’icyorezo cya Covid19 byafunguriye imiryango ibindi bihugu byari binyotewe no kwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga nk’ibyagira byemeye guha OMS inkunga ingana na miliyoni 100 z’amadolari yo gufasha mu bushakashatsi bw’urukingo rwa Covid19.
tariki ya 17 Werurwe 2020 igihugu cya Arabia Saoudite cyemeye gutanga inkunga ingana na miliyoni 500 z’amadolari yo gufasha OMS muri gahunda zayo yumwihariko mu guhashya Covid19.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 17 Werurwe G7,ihuriro ry’ibihugu bikize ku isi bifatiye runini ikigega mpuzamahanga aribyo Canada,Ubufaransa,Ubudage,Ubutaliyani,Ubuyapani,United Kingdom yatangaje ko ishyigikiye OMS ndetse ko yiteguye kuyifasha kuri ubu n’iteka ryose mu gihe USA babana muri iri huriro yateye umugongo uwo muryango mpuzamahanga wita ku buzima.
Guhagarika inkunga USA yageneraga OMS bisa nk’ibyashishikarije amahanga kwitanga atizigamye.
UMUKOBWA Aisha