Birazwi neza ko Paul Rusesabagina nabo bari bafatanyije kuyobora umutwe FLN aribo bateguye ndetse bakanashyira mu bikorwa umugambi wo kugaba ibitero by’iterabwoba k’ubutaka bw’ u Rwanda.
Abakunze gukurikirana ibierara mu mutwe wa MRCD Ubumwe no mu muryango wa Paul Rusesabagina , bakunze ndetse bakomeje gutangazwa n’uburyo abagize umuryango wa Paul Rusesabagina n’umutwe yari ayoboye bakomeje kugerageza kwegeka cyangwa se kwitirira imfu z’abazize ibitero by’umutwe wa FLN kuri Leta y’Urwanda .
Mu kiganiro Carine Kanimba aheruka kugirana n’imwe muri televisiyo zo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika , yavuze ko mu gitero FLN umutwe wayoborwaga na se Umubyara wagabye ku butaka bw’uRwanda mu 2018 abakiguyemo bose bishwe na Leta y’u Rwanda.
Ibi ariko byafashwe nko gutera imigeri cyangwa se ikinyoma ,dore ko ntawe uyobewe uko umuryango wa Paul Rusesabagina by’umwihariko abana be bagerageje gukoresha iturufu n’ikinyoma uko bashoboye , bagamije gutagatifuza umubyeyi wabo ku byaha birimo , kurema no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’uRwanda, umubyeyi wabo Rusesabagina akurikiranweho n’ubutabera bw’uRwanda kuva yatabwa muri yombi ari nako ku rundi ruhande bagerageza gusebya ubutegetsi bw’uRwanda.
Umuryango wa Rusesabagina wahereye mu kuvuga ko Paul Rusesabagina yafashwe mu buryo butubahirije amategeko ngo kuko yashimushwe n’inzego za Leta y’uRwanda zishinzwe ipereza ryo hanze ndetse ko atari umunyarwanda bashingiye ku bwenegihugu bw’u Bubirigi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yari asanzwe afite, bityo ko ubutabera bw’uRwanda butemerewe kumuburanisha . Ibi ariko bakabivuga birengagije ko ko Paul Rusesabagina ari mwene Rupfure Thomas na Nyirampara Keiza akaba yaravukiye mu cyahoze ari Serire Nyakabungo, Segiteri Nkomero, Komine Murama ho muri Perefegitura ya Gitarama ubu ni mu Karere ka Ruhango.
Umutwe wa MRCD/FLN yari abereye umuyobozi mukuru nawo washinzwe ndetse ugizwe n’abanyarwanda bagamije guhungabanya umutekano w’uRwanda mugihe bakunze no kumvikana bavuga ko bagamije gukuraho ubutegetsi bw’uRwanda.
Ibi ariko byatewe utwatsi n’abasanzwe bazi neza Paul Rusebagina n’ibikorwa bye, kuko byafashwe nko gutera imigeri cyangwa se amaburakindi y’umuryango wa PAUL rusesabagina bagamije kumugira umwere.
N’ubwo Paul Rusebagina n’umuryango we bagerageje kenshi kugerageza kwitandukanya n’umutwe wa FLN, , kubera ubugizi bwa nabi burimo kwica abaturage binzirakarenga no gusahura imitungo yabo umutwe wa FLN ushinjwa. Ku rundi ruhande ubushinjacyaha bw’u Rwanda ntibwahwemye kugaragaza ibimenyetso simusiga bigaragaza uko Paul Rusesabagina ari umwe mu bantu bagize uruhare mu’itegurwa ry’ibyo bitero ndetse bakagerageza kwegeka ubwo bwicanyi bwakozwe n’abarwanyi ba FLN ku Rwanda bagamije kuyobya uburari no kurusebya
Nk’uko amakuru dukesha KT Press abivuga, hari ibimenyetso simusiga bikomeje kujya ahabona ,bishingiye ku biganiro byahuje abayobozi bakuru ba MRCD/FLN barimo Paul Rusesabagina wari umuyobozi mukuru na Innocent Twagiramungu wari umujyanama we mu by’amategeko, aho barimo baganira k’uburyo bakwitwara mu itangazamakuru nyuma y’ibitero umutwe wa FLN wari umaze kugaba mu karere ka Nyaruguru muri Kamena 2018 na Mata 2019 kigahitana ubuzima bw’abaturage.
Iki gitangazamakuru kivuga ko, cyabashije gukura ibi biganiro kuri Mudasobwa no kuri telephone zigendanwa mu biganiro aba bagabo bombi barimo bagirana k’urubuga rwa Whats’app, ndetse zimwe muri izo nyandiko zikaba ziri mu bushinjacyaha bukuru bw’uRwanda nyuma yo kuzihabwa n’umushinjacyaha w’Umubirigi nka kimwe mu bimenyetso ubushinjacyaha bw’uRwanda bw’ifashishije mu rubanza buregamo Paul Rusesabagina ibyaha by’iterabwoba.
Aya ni amwe mu magambo Ikinyamakuru KT press ifitiye kopi, aho Paul Rusesabagina wari mu Bubirigi icyo gihe yarimo ahabwa amakuru y’uko igitero kiri kugenda maze agatanga ubujyanama ku bigomba gukorwa.
Mu kiganiro cyo kuwa 17 ukuboza 2018, Rusesabagina aganira na Innocent Twagiramungu wari umujyanama we muby’amategeko cyagiraga kiti:” Ubu amakuru angeraho, aravuga ko hari abantu baguye mu gitero cyo ku Cyitabi ndetse hari n’abakomeretse. Ibintu bimeze nabi abaturage bahahamutse. Bamwe mu bantu bacu batangiye kutubazo uko turabyitwaramo mu itangazamukuru by’umwihariko kuri Radiyo. Hari icyo natekereje twakora. Kwicecekera tukareka abarwanyi bacu bagakomeza gahunda. Ariko niba hari icyo tugomba gutangaza kuri radiyo, twakwisanga mu bikorwa bya gisirikare kandi nyamara turi abasivile. Ikindi kandi niba hari abaturage babiguyemo tugomba kubigereka kuri DMI( urwego rwahoze rushinjwe ubutasi mu gisirikare cy’uRwanda”)
Ibi ngo babikoze bagamije gukwirakwiza ikinyoma by’umwihariko mu miryango mpuzamagahanga bagamije gusiga icyasha kuri Leta y’u Rwanda byumwihariko babinyujije mu bitangazamakuru mpuzamahanga.
Ikindi kiganiro cyagiye ahagaragara n’icyo Paul Rusesabagina yagiranye na Twagiramungu Faustin wari umwungirije ku buyobozi bukuru bwa MRCD/FLN bemeranya kugisha inama Esperence Mukashema wari usanzwe ashinzwe icengezamatwara rya MRCD/FLN kuri radiyo ubumwe ya MRCD Ubumwe ,maze Mukashema ababwira ko gushira icyo cyasha kuri Leta y’uRwanda ari bwo buryo bwiza bagomba gukoresha.
Paul Rusesabagina ushinjwa Ibyaha by’Iterabwoba byakozwe n’umutwe wa FLN yari abereye umuyobozi mukuru bikagwamo abantu bagera ku icyenda mu bitero wagabye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’uRwanda hagati y’amatariki ya 28 Kamena 2018 na Mata 2019 ,yagerageje kwikura mu rubanza mu kwezi kwa werurwe 2021 nyuma yo kubona ibinyetso simusiga harimo n’ibyaturutse mu Bubirigi byashimangiraga uruhare rwe mu bikorwa by’iterabwoba.
N’ubwo abagize umuryango wa Paul Rusesabagina na bamwe mu bayobozi ba MRCD ubumwe bari bafatanyije bakomeje kugerageza ku mugira umwere bagamije gusiga icyasha kuri Leta y’uRwanda, ubutabera bw’uRwanda bwakomeje kwakira ubuhamya bw’abahoze bakorana na Paul Rusesabagina barimo Nsabimana Callixte sankara wahoze ari umuvugizi wa FLN waje gufatirwa mu gihugu cya Comore na Nsengiyumva Herman wamusimbuye kuri uwo mwanya akaza gufatirwa muri DR Congo bose baje kwemera ibyaha byose bashinjwaga .
Icyo gihe Sankara yagize ati ati:” Birantangaza kubona Paul Rusesabagina yihakana ibitero FLN yagabye ku butaka bw’u Rwanda kandi ariwe wari umuyobozi wa MRCD/FLN.
Ibi ariko byafashwe nko guhuzagurika kuko Rusesabagina ubwe yari yabanje kwemera ko hari inkunga y’amafaranga yahaga umutwe ufatwa na leta y’uRwanda nk’umutwe w’iterabwoba ndetse ko n’ubwo hari abantu baguye muri ibyo bitero bya FLN atariko bari babiteganyije
Icyo gihe yagize ati:”Yego FLN nayihaye amafaranga angana 20.000 by’ama Euro. Kuba FLN yaragiye ikica abaturage, njye kugiti cyanjye nabisabiye imbabazi
Yanabisubiyemo kuwa 25 Nzeri mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge nabwo agira ati:” Nk’uko nabivuze, ntabwo FLN twayikoze nk’umutwe witerabwoba, ahubwo bwari uburyo nk’impunzi zari hanze, twashakaga kwereka umuryango mpuzamahanga ko zibagiranye,ziba mu nkambi za Zambia,Malawi,n’izindi ziri kuzerera hirya no hino kugirango zitekerezweho”
Muri Rusange ibitero umutwe wa FLN wagabye ku butaka bw’uRwanda mu bice bitandukanye byaguyemo abaturage binzirakarengane bagera ku icyenda hasahurwa n’imwe mu mitungo y’abaturage.
Hategekimana Claude