Bamwe mu ba Padiri b’Abaparimehutu bakekwa kuba aribo bamwishe bamuziza ubwoko
Mu nkuru y’ubusize yagiraga iti: https://rwandatribune.com/ibyo-utamenye-kurupfu-rwa-musenyeri-bernard-manyurane/ .Mu makuru yatanzwe Padiri Théophile Maryomeza witabye Imana ubungubu,asobanura neza urupfu rwa Musenyeri Bernard Manyurane,
uyu Padiri Théophile Maryomeza yariubwo yari akiri umufratiri, yitegurira umurimo wa gisaserdoti muri Paruwasi ya Kabgayi,mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari akiriho,yasobanuye byimbitse urupfu rwa Nyakwigendera Musenyeri Manyurane.
Yagize ati:Hashize iminsi mike amaze gutorerwa umurimo w’ubwepiskopi, Musenyeri Bernard Manyurane yaje i Kabgayi aherekejwe n’umupadiri wo mu Seminari nkuru ya Nyakibanda, yari mu nzira agana ku Nyundo aho Musenyeri Aloys Bigirumwami yari amutegereje agirango bafatanye gutamba ineza.
Ati:icyo gihe ndetse yari yanohereje abapadiri babiri kumutegera i Kabgayi ngo agere ku Nyundo bamushagaye,muri abo ba Padiri harimwo Musenyeri Louis Gasore, igisonga cye, undi yari Padiri Appollinaire Rwagema, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyundo,Musenyeri Manyurane yageze i Kabgayi ku gicamunsi.
Uwo munsi Musenyeri Manyurane akihagera, yakiriwe na Musenyeri André Perraudin amujyana ku meza amuzimanira ikawa ari kumwe n’abapadiri babiri ba paruwasi ya Kabgayi.
Umwe yari Padiri Jean Parmentier undi yari Jules Gijsens,bahavuye bagana mu nzu y’uruganiriro ya Musenyeri Perraudin iri iruhande rw’iyo nzu y’ameza. Nyakwigendera Padiri Théophile Maryomeza mu buhamya bwe akomeza avuga ko ,abo bapadiri bombi b’i Kabgayi bari bazwiho ko ari abarwanashyaka ba Parmehutu,akigera i Kabgayi, Mgr Manyurane yari akeye, ameze neza ndetse afite urugwiro.
Nyuma y’iminota 30 amaze gusohoka mu biro bya Musenyeri Perraudin, igikuba kiracika,numva bavuga ko Musenyeri Manyurane hari ibimubayeho kandi ko bamugejeje ku bitaro.
Ubwo nahise nirukira ku bitaro kugirango menye ikibaye, nkigera ku cyumba cy’ibitaro bari bamwakiriyemwo, ngikingura urugi mbona ibitangaza,mbona Musenyeri asa nk’usamba, aruka, asaza imigeri, ahumeka nabi nk’aho umutima ugiye kumuvamwo.
Ibyakurikiyeho bizwi na bose, bwarakeye, bamujyana mu bitaro by’i Kigali, binaniranye bamujyana mu bitaro by’i Louvain mu Bubiligi,yahavuye agaruka mu Rwanda gutekera utwangushye hanyuma ahita ajya i Roma.
Akigerayo yahise yitaba Imana. hari ku itariki ya 05.05.1961, ubwo rero yabaye Umwepiskopi wa Ruhengeri amezi 4 n’iminsi 18 kandi agenda adahawe isakramentu ry’ubwepiskopi,asimburwa na Mgr Sibomana Joseph nawe waje gusimburwa na Mgr Nikwigize Phocas waje kuburirwa irengero mu ntambara ya 1994.
Mwizerwa Ally
Ubwepiskopi ntabwo ari isakaramentu ma masakaramentu ya Kiliziya. Amasakaramentu ni : Batisimu, Ukaristiya, Penetensiya, Ugukomezwa, Ugusigwa kw’abarwayi, Ubusaseredoti n’Ugushyingirwa. Ubwepiskopi rero ni ubusaseredoti bwo mu rwego rwa 3. Murakoze.