Umwe mu bazwi cyane kuri Twitter muri Uganda, Chris Nabugere yatawe muri yombi, ajyanwa n’abashinzwe umutekano bamuvanye iwe, bikekwa ko ari we wabitse Perezida Museveni, ubwo yarekurwaga, yavuze ko yakubiswe ndetse hakoreshejwe ipensi, bashaka kumunogora inzara z’intoki.
Nabugere yavanwe iwabo mu modoka ifite pulake UBG 454G nk’uko mushiki we, Phoebe Rita Nabugere yabitangaje kuri Twitter avuga ngo ” Musaza wanjye baramujyanye ari kumwe n’isnhuti ye, bamushyize mu modoka, bari kumukubitisha ibibuno by’imbunda.”
Ubwo yari amaze kurekurwa, Chris Nabutege, yavuze uko byamugendekeye, ahamya ko yafashwe n’abantu icyenda bari bambaye masiki mu maso.
Avuga ko mu bamufashe harimo umugabo wo mu bwoko bwa Lugbara (Omulugwala) wakunze kumwigirizaho nkana, amusaba gusubiramo amagambo yo mu rurimi rwe, yabinanirwa akamuhata inkoni.
Avuga ko abaje kumufata kuko bakomezaga kumubaza uwitwa Cyrus, we akabasubiza ko yitwa Chris wanditse kuri Twitter, akavuga ko Museveni yapfuye.
Uwo ati ” Cyrus si ko witwa? Si wowe wanditse kuri Twitter ngo perezida yapfuye ugashyiraho n’ifoto yasinziriye?” Undi yamusubizaga ko atari uko yitwa ari nako inshyi zivuza ubuhuha zamugeragaho.
Nabutege avuga ko ibi byarakaje uwo mugabo ahita azana ipensi. Ati ” Nakomeje kumubwira ko ntitwa Cyrus, yarankubise ngo ndikubeshya ofisa.Yahise azana ipensi, ansaba indangamuntu. Namubwiye ko yasigaye mu rugo, atangira kunogoramo inzara z’intoki. Akenshi kubera ko nkunda kuziruma, ipensi nta kintu yabashaga gufata. Mugenzi we yahise ankubita inshyi, ngo “jya usubiza igihe Afande akubajije.”
Uretse gushaka kumukuramo inzara, aba uko ari babiri banahatiwe guhamagara abo mu miryango yabo ngo babahe amafaranga kuri MOMO, bahishura imibare y’ibanga, babikuza amafaranga batavuga ingano, atwarwa n’aba bari babataye muri yombi.
Aba bashinzwe umutekano babateye ubwoba ko babafashe amasura, bazi aho batuye bityo nibagira icyo bumva mu bitangazamakuru ku byabaye, bazabagirira nabi.
Imyitwarire nk’iy’amabandi ivugwa kenshi mu nzego z’umutekano za Uganda. Sia ho gusa kuko mu bihugu bya Afurika, abenshi bagiye bavuga uruvagusenya bagiye babona ubwo babaga hari ibyo bakekwaho n’abo bakozi ba za Leta.