Kera mu Rwanda ntihabaga ubworozi bw’amatungo ubu azwi nk’Inka ubundi zari zizwi nk’ibikoko byo mu ishyamba, kuko nta n’umwe wari uzizi, ahagana mu mwaka wa 1526 umukobwa wa Gihanga wari umaze guhitana Mukase yahungiye ishyamba , aho ibyo bikoko byabaga amenyerana nabyo ,arabyorora ndetse bikomokaho n’ibyazanywe mu Rwanda rwo hambere nabo batangira ubwo korora .
Nyirarucyaba ni umukobwa wa Gihanga nyina akaba yitwa Nyamusasa ni umukobwa watabaye nyina igihe yari ashyamiranye na Mukebawe Nyirampirangwe igihe bapfaga uruhu rw’impyisi.
Kuba Nyirarucyaba yaratabaye nyina agaforomoza Mukase igihe yari atwite akamuvanamo umwana w’umuhungu uwo mwana yaje kwitwa Gafomo bigatuma uwo mukase ahita apfa ,byatumye amenengana ahita ajya mu ishyamba kuko yari afite ubwoba ko se ari bumumerere nabi ,yaragiye ageze mu ishyamba rwagati, ahasanga inzu y’umuntu witwaga Kazigaba wari utunzwe no guhinga no kugurisha inkono yabumbaga .
Kazigaba uwo akaba yari yarahinze umurima w’uburo hafi n’inzu ye, bukeye haza igisimba atigeze abona kije kubwona ,bukeye kiragaruka kibyarira iruhande rw’uwo murima kijyana icyana cyacyo kikigiza hirya ,Nyirarucyaba araza asanga aho cyikamiye hasi akozamo urutoki akoza ku rurimi yumva biraryoshye.
Kazigaba atashye umugore we amubwira ko hari igisimba cyabyariye hariya iruhande rw’umurima wabo kandi ko cy’ikamiye hasi agakozamo urutoki agashyira ku rurimi akumva biryoshye ko ahubwo yaza bakajya ku kireba umugabo abanza kubyanga ariko bigeze aho aremera bajya ku kireba maze bahageze baherako baterura icyo cyana cy’iyo nyamaswa bagishyira mu nzu yabo noneho iyo Nyamaswa nayo ikurikira icyana cyayo ikiryama imbere.
Ntibyatinze baza kubona ko iyo nyamaswa itaryana ,Nyirarucyaba yenda urweso ajya ku gikora ku mabere yigana uko icyana cyayo kibigenza ,icyo gisimba cyari inka batari babimenya yibera aho rero barayikama biratinda.
Bukeye Nyirarucyaba abwira umugabo we Kazigaba ati: Data ni umuhigi wa cyane , ejo cyangwa ejo bundi aje akansanga aha yanyica kandi nawe bikakugiraho ingaruka kuko yaba atazi ko uri umukwe we,ibyiza ni uko wagenda ukamubwirako ndi hano ukampakirwa wowe ubwawe ukamunsabira imbabazi kandi bakakumenya.
Kazigaba yarabyemeye ayoboza inzira ya karere Sebukwe atuyemo agenda ajyanye akabindi kuzuyemo amata y’inka ,ageze kwa Sebukwe asanga arwaye mu nda ,asomye kuri ayo mata mu nda haroroha .
Gihanga yasezeye ku mukwe we Kazigaba aramubwira ngo “Ubwire umugore wawe ko ntacyo nzamutwara ahubwo azanzanire kuri ibyo bintu byanyu kuko nasanze ari umuti ubasha indwara yari ingeze kure”.
Kazigaba agiye, Gihanga ajya inama n’abapfumu be ati ubwo azagaruka tuzamufate tumwake icyo gisimba ,agarutse bamuca iruhande bajya kumunyaga icyo gisimba bararagura bati tuzazitegera ku Nyanja zivubukiramo zije kurisha nizimara guhita tuzibuze gusubira inyuma tuzizane mu Rwanda.
Umugambi barawujuje babigenza gutyo bajya kuzitegera hamwe basezeranye zije kurisha bahita bazitangira ngo zidasubira inyuma bazizana mu Rwanda , icyakora zose ntibabashije kuzinyaga kuko hari izari zasigaye inyuma batabonye. Biva aho rero ko Nyirarucyaba yaba yarabaye inkomoko y’inka mu Rwanda.
Ivomo: Inganji Kalinga /Msgr Alex Kagame
Uwineza Adeline