Nyuma yaho ku mugoroba wejo tariki 22 Ukuboza 2022 Umutwe wa M23 usohoye itangazo uvuga ko uraza kuva muri Kibumba kuri uyu wa 23 Ukuboza 2022, batumye Perezida Felix Tshisekdi wari mu gace ka Mbandaka mu Ntara ya Equateur agira icyo abivugaho.
Ubwo yamenyaga iby’iyi nkuru mu masaha y’umugoroba, yabwiye ba Guverineri bari bitabiriye inama yamuhuzaga nabo, ko umutwe wa M23 uterwa inkunga n’u Rwanda wateye Uburasiruba bwa DRC, watangiye kuzinga imizigo yawo uva k’Ubutaka bwa DRC.
Perezida Tshisekedi, yakomeje avuga ko ashimira cyane igitutu imiryango mpuzamahanga iri gushyira k’Umutwe wa M23 yise uwiterabwo ugizwe n’Abanyamahaanga b’Abanyarwanda, kugirango ushyire intwaro hasi ndetse uve k’Ubutaka bwa DRC wamaze kwigarurira.
Yagize ati:’ Ubu tuvugana, ndagirango mbamenyeshe ko Umutwe w’iterabwoba wa M23 uterwa inkunga n’u Rwanda wateye igihugu cyacu uturutse mu Burasirazuba, watangiye kuzinga imizigo yawo uva k’Ubutaka bwa DRC umaze igihe warigaruririye.
Ndashimira cyane imiryango mpuzamahanga, kubera igitutu ikomeje gushyira kuri M23 bawusaba gushyira intwaro hasi no kuva mu bice by’ubutaka bwacu.”
K’urundi ruhande , Umutwe wa M23 uvugako wafashe iki cyemezo cyo kuva muri Kibumba, ushingiye ku nama wagiranye n’inzego za gisirikare zitandukanye zirimo izihagarariye Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) yabaye hagati y’itariki ya 12 na 22 Ukuboza 2022 i Kibumba, ariko wongeraho ko nawo wizeye ko Guverinoma ya DRC, igomba kubahiriza izi nzira ziganisha ku kuzana amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC ,nk’uko byemejwe mu myanzuro yafatiwe mu biganiro byahuje Abayobozi b’Ibihugu byo mu Karere ,kuwa 23 Ugushyingo 2022 i Luanda muri Angola.
Ariko kiriya kigabo n’ikigoryi.
Ibyo M23 yakoze nibyiza ariko nanone dukurikije ibyo kisekedi avuga ubona ko ntacyo bizatanga
kucyizere cyejo hazaza ha Leta na M23
Kuko kisekedi na Leta ye ntabwo bemera M23 ko ari abaturage babo.
Maze kubona ko ibi bintu bifitanye isano namatora ntakintu tchisekedi yahembera intambara abizi neza ko bamurasa biyongeza uduce nawe abirebesha amaso,
Ndabona ibi ntaho biganisha. Uyu ni umukino wa Politiki!
Njye ndabona abahuza bari gufasha leta hashobora kuba harimo na Ruswa M23 yitonde amateka atisubiramo government ya DRC ihagaze kujambo rimwe ryo kutaganira na M23 rero ibi yakoze byo kuva mubice yarifite ntacyo byenda guhindura kumyumvire ya leta
Tchisekedi ari mimikino nubu ntabwo yemerako M23 ari abanyecongo, atekereza ko amahanga azakemura ikibazo cya congo?
M23bashikame barwane kuko congo bafite imyumvira itazabavamo kuri M23.
Gusa M23nabo ibyo bakora barabizi si abana