Uruzinduko, umukuru w’igihugu cya Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo yagiriye mu gihugu cy’Ubwongereza kuri uyu wa 17 Ukwakira,ubwo yari yitabiriye inama ku ishoramari muri Afurika,Perezida Tshisekedi yahuye n’uruva gusenya ubwo yahagarikwaga amasaha ane ku kibuga cy’indege, ndetse bamwe mubarinzi be bagafungwa
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakoreye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Bwongereza, aho yitabiriye inama ku ishoramari muri Afurika, yateguwe na Financial Times.
Uru ruzinduko rw’iminsi ibiri, umukuru w’igihugu yarugize yitabiriye iyi nama yari yateguwe na Financial Times, Ni urugendo benshi bemeza ko rutamuhiriye neza, kuko yahuriyemo n’isanganya ririmo kumara amasaha ane yabujijwe kuva ku kibuga cy’indege cya Heathrow no gufungwa kwa babiri mu bashinzwe kumurinda.
Nk’uko byagaragajwe na Shene ya YouTube ikurikirwa cyane muri Congo izwi nka CPL Tv, yatangaje ko amakuru yizewe yahawe na bamwe mubari muri, ambasade y’u Bwongereza i Kinshasa, ari uko uruzinduko rwa Tshisekedi i Londres rwajemo ibibazo mu minsi ya mbere rupangwa.
Ambasade ngo yagaragaje ko nta mpamvu y’uko perezida yagenda nk’uruzinduko rw’akazi, ahubwo ko yagenda mu ruzinduko bwite, ariko Congo irabyanga.
Inama Tshisekedi yari yitabiriye, nta wundi muyobozi wo ku rwego nk’urwe wari wayitabiriye, uretse abashakashatsi n’izindi nzobere mu iterambere ry’ubukungu, ari nabyo bishobora kuba byaratumye u Bwongereza bwifuza ko atitabira cyangwa akaza mu ruzinduko bwite.
Tshisekedi n’itsinda ry’abantu 80 bari bamuherekeje, bageze mu Bwongereza ahagana saa saba z’ijoro ku kibuga cy’indege cya Stansted.
Nabwo kugira ngo indege bemere ko igwa kuri icyo kibuga, habayeho uruhare rwa Guverinoma y’u Bwongereza kuko icyo kibuga cy’indege kitemerewe kugwaho indege nyuma ya saa kumi n’imwe n’iminota 48 z’umugoroba.
Tshisekedi yajyanye n’abarinzi batanu, ariko batatu gusa nibo bari baramaze kumenyekanisha ko bazazana imbunda, nubwo ku kibuga cy’indege cya Stansed batabyitayeho.
Perezida Tshisekedi yakoze ibyari byamujyanye mu Bwongereza, yitabira inama, avugana n’itangazamakuru, ahura n’Umwami Charles III anamusaba kumufasha kwiyama u Rwanda ashinja gukorana na M23.
Ku munsi wo gutaha, Tshisekedi yahinduye inzira, aho guhagurukira ku kibuga cy’indege cya Stansted yaciyeho mbere, arahindura ajya guca ku kibuga cy’indege cya Heathrow.
Ubwo bari bageze kuri icyo kibuga nibwo ibibazo byatangiye. Babiri mu bashinzwe kurinda Perezida aribo Lieutenant- colonel Josué Kasongo Nteki na capitaine Tabu Eboma Tema bashatse kwinjira ku ngufu, ngo banyure aho Perezida agomba guca batamusatse.
Abashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege barabyanze, biba ngombwa ko basakwa basanga bafite imbunda kandi zitarigeze zimenyekanishwa mbere.
Ubusanzwe ku barinzi b’abakuru b’ibihugu mu Bwongereza, ntabwo byemewe ko batwara imbunda kuko umutekano uba urinzwe n’inzego z’imbere mu gihugu.
Bivugwa ko Umuyobozi wa Israel na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika aribo bemerewe kuzana abarinzi bafite imbunda.
Abarinzi ba Tshisekedi bimaze kugaragara ko binjiranye mu Bwongereza imbunda ntibazimenyekanishe kandi bitanemewe, bahise batabwa muri yombi.
Indege ya Tshisekedi na yo yahise ibuzwa guhaguruka mu gihe bagitegereje amabwiriza atangwa na Guverinoma y’u Bwongereza.
Ibihugu byombi byatangiye imishyikirano yamaze amasaha ane Perezida Tshisekedi yicaye mu modoka ku kibuga cy’indege, ategereje umwanzuro ngo abone kwinjira mu ndege.
Ibihugu byombi bimaze kumvikana, indege ya Tshisekedi barayirekuye iragenda ariko abarinzi be babiri basigara kuri sitasiyo ya polisi ku kibuga cy’indege cya Heathrow.
Amakuru avuga ko haba haratangiye ibiganiro bya dipolomasi ngo abo barinzi barekurwe, aho gufungurwa hakurikijwe amategeko yo mu Bwongereza ku binjije mu gihugu intwaro zitemewe.
Umuhoza Yves
Oya reka yumve. Ntawe uzagambanira u Rwanda ngo bimugwe amahoro! Turaza kumurega mu nkiko icyaha cyo kudutera ubwoba!