Ayabatwa Tribert Rujugiro ,yahoze ari inshuti y’akadasohoka ya Kayumba Nyamwasa ndetse niwe wari umuterankunga mukuru w’uyu mutwe urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda , urupfu rwe rukaba rwaciye umugongo abayoboke bawo by’umwihariko Kayumba Nyamwasa wagize uruhare rukomeye ku kuwushinga .
Amakuru dukesha umwe mu bantu bahoze muri RNC utashatse ko dushyira amazina ye hanze ku mpamvu z’umutekano we, avuga ko Tribert Rujugiro ,ariwe wahaga RNC inkunga y’amafaranga menshi kurusha abandi Banyarwanda bose bayiyobotse , dore ko ari nawe ufite agatubutse k’urusha abandi bantu baba muri Oposition Nyarwanda.
Aya makuru ,akomeza avuga ko Tribert Ayabatwa Rujugiro, buri kwezi yageneraga RNC inkunga ingana 10.000 by’amadorari y’Amarika (10.000$), yifashihswaga mu bikorwa bya buri munsi by’uyu mutwe , aha twavuga amafaranga akoreshwa mu bikorwa by’ubukangurambaga n’ibindi bikorwa bya politiki RNC imaze igihe ihugiyemo bigamije kurwanya u Rwanda.
Ibi bivuze ko Tribert Rujugiro, yahaga RNC akayabo k’amafaranga angana na 120.000 by’amadorari y’Amerika , ushize mu manyarwanda ararenga miliyoni ijana na mirongo itanu(150.000.000Rfw).
Amakuru aturuka ku bantu bahoze hafi ya Kayumba Nyamwasa, avuga ko urupfu rwa Rujugiro Tribert , rwashegeshe cyane Kayumba Nyamwasa n’ishyaka rye RNC kuko yari umuterankunga w’imena bari basigaranye, dore ko benshi mu bahoze ari abayoboke b’uyu mutwe, bitandukanyije nawo bashinga ayabo mashyaka.
Tribert Rujugiro, yateraga RNC ya Kayumba Nyamwasa aka kayabo k’ amafaranga , bitewe n’uko bose bahoze ari abasangirangendo muri FPR-Inkotanyi bari babereye abanyamuryango, nyuma bakaza kwivumbura ku butegetsi bwa Perezida Kagame ndetse bose baza guhurira mu buhungiro bavuga ko bahunze ubutegetsi bw’u Rwanda .
Tribert Rujugiro kandi, ngo yajyaga aha Kayumba Nyamwasa ,amafaranga yo kumufasha ku giti cye n’umuryango we mu buzima bwa buri munsi babayemo mu gihugu cya Afurika yepfo, ibi byose rero ngo bikaba byahagaze nyuma y’urupfu rwe.
Kuva bose bahurira mu buhungiro(abashinze RNC), bagaragaje ko bahuje imyumvire yo kwanga Perezida Kagame , bamushinja igitugu n’ibindi, gusa andi makuru akavuga ko perezida Kagame, yananiwe kwihanganira amakosa bakunze gukora kenshi bakiri mu nshingano , harimo Kunyereza umutungo w’igihugu, kurenganya abaturage, ruswa no kwishyira hejuru y’amategeko.
Aya makosa kandi , ngo bayakoraga uko bishakiye bitwaje ibyo baribyo mu muryango wa FPR-Inkotanyi ndetse ngo bakanitwaza ko babohoye igihugu, bityo ko nta muntu wabakoraho cyangwa itegeko ryabahana.
Perezida Paul Kagame , yaje kubyitegereza asanga bikabije ndetse atangira kubirwanya yivuye inyuma, bituma benshi muribo bahunga kubera gutinya ko bakurikirwanwa n’Ubutabera.
Claude HTEGEKIMANA
Rwandatribune.com