Mu mwaka wa 2019 nibwo umutwe wa RNC watahuye ko itorero ADEPR – PCIU rifite inkomoko mu Rwanda ryafunguye imiryango mu gihugu cya Uganda ndetse ko rimajije kugira abayoboke benshi.
Ibi byatumye Kayumba Nyamwasa akoresheje abambari be aribo Prossy Bonabana,Bishop Nyirgira Deo na Súla Nuwamanya bakorera RNC muri Uganda bacura umugambi wo kwigarurira iryo torero ku neza cyangwa ku nabi.
Icyari kigamijwe na RNC mu gushaka kwigarurira ADEPR- CPIU ngo ni ukubona abayoboke no kwishakira agafaranga gaturuka ku maturo n’ibyacumi dore ko iri torero ryari rimajije kugira abizera barenga 20.000.
Kuva icyo gihe Prossy na Sula bahise bahabwa inshingano na RNC ya Kayumba zo gukorana byahafi na Pasiteri Evariste Gashongore wari umaze kwemera gukoreshwa na Kayumba kwigarurira abayobozi ba ADPR – PCIU nyuma yaho Prossy na Sula bakoreye imitwe yo kumuhuza na Kayumba bakabyumvumikanaho ariko nti byabahira .
Nyuma yaho bamwe mu bayobozi ba ADEPR- CPIU bababereye ibamba bakanga kwihuza n’ibikorwa by’ikiswe RNC- Intara ya uganda, yari ishinzwe inyungu za Kayumba muri icyo gihugu ,
Kayumba Nyamwasa yategetse Sula Nuwamanya , Prossy Baanama na Bishop Deo Nyirigira ,ko bagomba kuyigarurira ku Ngufu maze Pasitoro wanze kuyoboka RNC akabeshyerwa ko ari maneko w’uRwanda maze utishwe akajugunywa ku mu paka wa Gatuna nyuma yo gukorerwa iyicarubozo no gufungirwa ahantu hatazwi.
Sula na Prossy bahise batangira gucurira raporo mpimbano abapasitori bari banze ikifuzo cyabo bagamije kubafungisha no kubacuza utwabo.
Urugero rwiza ni Pasitori Appolinaire Asiimwe wayoboraga ADEPR- PCIU mu Karere ka Mubende.
Amaze kwanga kwifatanya na RNC – Intara ya Uganda ,Sula Nuwamanya afatanyije na Prossy Boonabama bafashe inyandiko y’Umupasiteri w’umunyamulenge witwa Propsper Ruvusha utuye mu gihugu cya Noruveje bayitirira iya Pasitori Appolinaire Asiimwe bagamije kumushumuriza CMI, kumwicisha no kurya utwe.
Amwe Mu magambo yari muri iyi nkuru yari agamije kwicisha Pasiteri Appolinaire yerekana ko hari Abayobozi bo muri RDF bafite amazina akomeye bari kubaka barimo bubaka amaselile ya DMI muri Uganda ,muri iyo nyandiko berekanye ko Pasiteri Prosper Ruvusha yafashijwe n’inzego z’ubutasi bw’uRwanda kubona ibyangombwa yihimba Apolinaire asimwe wavukiye Ruhana
.
Iyi raporo yashikirijwe CMI iriho n’amafoto ya Pasiteri appolinaire ASiimwe bikozwe na Prossy na Sula ndetse na Bishop Nyirigira.
Ntakuzuyaza CIM yatangiye guhiga bukware Pasiteri Appolinaire Asiimwe niko gutera urugo rwe ruherereye mu gace ka Mubembe mu gitondo cya kare bamena igipangu maze bica urugi rw’inzu yari atuyemo bamutwara ashimuswe ,umuryango we wongeye kumubona hashize umwaka umwe afungiwe ahantu hatazwi .
Mugihe Ruvusha Prosper wavugwaga muri iriya raporo ngo waje kwihindura Appolinaire Asiimwe ari umunyamulenge uvuka i Minembwe ,Appolinaire we ní umunyarwanda kavukire ukomoka mu Karere ka Bugesera. Ibi bikaba bihabanye nk’ikinyoma cyari cyacuzwe na Sula na Prossy.
Ubwo bari bamajije gufungisha Pasiteri Appolinaire Siimwe bashingiye kuri raporo mpimbano Prossy na Sula bacaga inyuma bakihererana Umuryango wa Appolinaire bababwira ko bazi aho afungiye bityo ko bakwiye kuzana amashilingi kugirango aticwa
Ibi bishimangirwa n’abayoboke b’itorero ADEPR- CPIU n’abaturage ba Mubende basanzwe bazi iby’iyi nkuru impamo baganiriye n’imboni ya Rwandatribune.
Icyo Pasiteri Appolinaire yaziraga ntakindi uretse ko yari yanze umushinga wa Kayumba wari wazanywe na Prossy arikumwe na Sula wo gukorana n’umutwe wa RNC .
Umutwe wa RNC ntiwarekeye aho kuko wakomeje gusenya iri torero nyuma uza kubona icyuho cyari mu makimbirane y’abashumba b’iryo torero
Hategekimana Claude