Ku wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023, ni umunsi utazibagirana ku batuye I Kinshasa ndetse n’Abanye-Congo muri rusange kuko ari bwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis (Jorge Mario Bergoglio), yagiriye uruzinduko rw’amateka mu murwa Mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gusa ku rundi ruhande ni ibihe bitagendeyekeye neza Perezida Tshisekedi kuko nyuma yo kurega u Rwanda nawe yaje gutamazwa bikomeye.
Icyo gihe mu kiganiro Felix AntoinevTshisekedi, yagiranye n’umushumba wa Kiliziya ku isi Papa Francis ubwo yari muruzinduko rwe rwa gishumba muri iki gihugu, yakomeje gushinja u Rwanda n’ikiniga cyinshi kuba inyuma y’umutekano muke uri mu gihugu cye aho M23 ikomeje gushwiragiza ingabo ze n’abafatanyabikorwa bazo barimo FDLR, Mai Mai , Nyatura ndetse n’Abacancuro b’Abarusira ba Wagner.
Muri iki kiganiro ,mu ijwi ryuje ikiniga, Perezida Tshisekedi yavuze ko igihugu cye kimaze imyaka kiberamo ubwicanyi ndengakamere bigizwemo uruhare n’abaturanyi b’u Rwanda.
Tshisekedi yaje gutungurwa bikomeye
Nyuma ibi birego ku Rwanda , Umuyobozi wa Kiliziya Gatorika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ,Cardinal Ambogo Fridoli yabwiye Papa Francis atarya iminwa ko Perezida Felix Tshisekedi atigeze atsinda amatora yabaye mumwaka wa 2018.
Cardinal Ambongo Fridoli ari mbere y’imbaga nyamwinshi i Kinshasa yerekanye akababaro ku gihugu ariko yavugaga atunga agatoki abanyapolitiki b’igihugu cye aho yavuze ko aribo bari inyuma y’ibibi bigwira abaturage.
Yakomeje avuga ko na Prezida Felix Tshisekedi atigeze atsinda amatora yabaye tariki 30 Ukuboza 2018 , ati: “Nawe ubwe arabizi neza ko atatsinze ayamatora, ndetse n’imiryango mpuzamahanga twarayimenyesheje ariko irabyirengagiza, sinjye wari kureka kwemera iby’Isi yose yemeye ariko mukuri ntabwo yatsinze amatora, ibi birimubituma iki gihugu gikomeza kuba mu bibazo”.
Ku wa Kane tariki 2 Gashyantare 2023 , urubyiruko rusaga 80,000 rwari rwabukereye, rwakoraniye muri Stade des Martyrs i Kinshasa, mu misa yasomwe na Papa Francis uri mu ruzinduko muri icyo gihugu, umunsi nawo utagandekeye neza Perezida Tshisekedi.
Itsinda ry’urubyiruko ryavugirije induru Perezida Félix Antoine Tshisekedi imbere ya Papa Francis, rimwibutsa ko manda ye igeze ku musozo.
Ubwo Papa yagendaga asuhuza abantu bari bakoraniye muri stade, nibwo haje kumvikana urubyiruko, rwateye hejuru rwibutsa Perezida Tshisekedi ko manda ye yarangiye.
Bavugaga muri Lingala bati “Fatshi oyebele mandat esili.” Ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ngo “Fatshi! Itonde manda yawe yarangiye.”
Iyo ndirimbo yanumvikanye kuri televiziyo y’igihugu, RTNC, mu mwanya muto abatekinisiye bayo bahita bakuraho amajwi.
Ni amajwi yabaye menshi mu gihe manda y’imyaka itanu ya Tshisekedi izagera ku musozo mu mpera z’uyu mwaka, amatora rusange akazaba ku wa 20 Ukuboza 2023.
Iyi mvugo ya “oyebele mandat esili” yanakoreshejwe mu myaka ya 2016, ubwo Perezida Joseph Kabila yari amaze kwigiza inyuma amatora, akayobora indi myaka ibiri y’inyogera kuri manda ye.
Icyo gihe yavugirizwaga induru n’amahuriro ya Lucha n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’ubutegetsi bwa Kabila, barimo na Tshisekedi uyoboye uyu munsi.
Papa Francis mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu gihugu cya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo kuva tariki 31 Mutarama kugeza tariki ya 2 Gashyantare 2023, yasabye igihugu cya Congo kureka kurangwa n’amacakubiri, maze amoko bakayafata nk’ibintu bibahuza aho kubatanya.
Mu Ijambo rya mbere Papa Fransisiko yagejeje ku batuye Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, yakomoje ku kibazo cy’amacakubiri akomeje kuzahaza iki gihugu abasaba kwiyunga no kubaka ubumwe n’umubano mwiza kuko ari byo bizatuma ubwinshi bw’amoko ari muri iki gihugu ataba umuvumo ahubwo akababera umugisha.
Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwe bukomeje kunengwa ko ibintu byinshi yemereye abaturage ubwo yiyamamazaga atabigezeho, none abarwanashyaka be bakomeje kwemeza ko aziyamamariza manda ya kabiri.
Gen David Sejusa (Tinyefuza) wabaye umujyanama wa Perezida Museveni aherutse gusabira abayobozi ba Congo barangajwe imbere na Felix Tshisekedi kuvanwaho kuko abaturage babo birirwa bicwa ntacyo bakora ahubwo bakwirirwa baririmba u Rwanda barushinja gufasha M23 nkaho ariwo mutwe wonyine uri ku butaka bw’iki gihugu.
Abicishije kuri Twitter, Gen David Sejusa yavuze ko kwitwaza u Rwanda bikorwa n’abayobozi ba Congo biteye isoni kubona birirwa baririra amahanga ko babangamiwe na M23 mu gihe no kurinda abaturage byabananiye.
Ati “Aba bayobozi ba Congo bakwiriye kuvanwaho. Aho bagiye hose ngo u Rwanda, u Rwanda, biriya ni ubucucu. None se indi mitwe yitwaje intwaro ko idaterwa inkunga n’u Rwanda? Tuvuge se ko wenda koko u Rwanda rufasha M23, bigende bite? Mwubake ubushobozi bwo kurinda abaturage banyu. Byarabananiye.”
Perezida Tshisekedi n’abandi bayobozi ba Congo bamaze igihe bitabira inama zitandukanye mpuzamahanga, ikintu cya mbere bikoma kikaba u Rwanda bashinja gushyigikira M23, nubwo rwo rubihakana ahubwo rugashinja Congo gufatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.