Umugore wa Gen Bunyoni wari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, aherutse kujya mu rusengero ashima Imana avuga ko umugabo we mu minsi iri imbere azaba umukuru w’Igihugu bihita bituma Perezida Ndayishimiye atahura ko agiye guhirikwa ku butegetsi.
Mu nkuru yakozwe n’Ijwi rya Amerika ivuga ku iyirukanwa rya Minisitiri Bunyoni, ivuga ko umugore we aherutse kujya mu rusengero atanga ituro ry’ishimwe rya Miriyoni y’Amarundi mu rwego rwo gushima Imana avuga ko igiye kugira umugabo we umukuru w’Igihugu.
Ibi ngo aba hafi ya Perezida Ndayishimiye bakibita mu gutwi bahise babimumenyesha , kuva ubwo ibikorwa byose bya Bunyoni bitangira gucungirwa hafi.
Kuva ubwo nibwo, Ndayishimiye yatangiye kuvuga asa nuca amarenga ,avuga ko yamenye umugambi w’abantu yise ibihangange bafite umugambi wo kumuhirika ku butegetsi.
Bidatinze kuwa 7 Nzeri 2022 nibwo, Perezida Ndayishimiye yahisemo gusimbuza, Guillaume Bunyoni, ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.
Uyu mwanya wahise uhabwa Lt Gen de Police Gervais Ndirakobuca wanahise arahirira izi nshingano .
Usanga mu nsengero hakorerwamo politike.Abiyita abakozi b’Imana,nabo ugasanga bivanga muli politike.Nta kindi baba bashaka uretse “gutona ibukuru”.Kandi bibahesha ubukire,bitwaje bible.Mu gihe Yesu yasize asabye abakristu nyakuli gukorera imana ku buntu,badasaba amafaranga.Nkuko we n’abigishwa be babigenzaga.
Abarokore mbakundira ko ibanga ari iryo bataramenya. Nawe se umugore wa Gen ngo arashimira imana ko umugabo we agiye kuba umukuru w’igihugu! Yibagiwe ko Lucifer yakuwe mu ijuru no gushaka icyubahiro.