Zimwe mu nkingi zitajegajezwa zari zubakiweho u Rwanda rwo hambere harimo inzira 18 zari zigize ubwiru zikubiyemo amabanga atamenwa, muri izo hakabamo ‘Inzira y’Umuriro’ yari ibumbatiye imihango ikorwa n’abami bitwa Yuhi irimo no kutambuka uruzi rwa Mwogo na Nyabarongo bavuye mu Nduga.
Ubwiru bwari bukubiyemo imihango myinshi y’ibwami iyobora igihugu mu by’intambara, ubuhinzi n’ubworozi, imibereho n’imibanire y’Abanyarwanda, umutekano, imyimikire y’abami n’ibindi byose byari bibumbatiye ibanga n’ibishyitsi by’ibwami.
Nkuko umwanditsi Kagiraneza Zephrin abigaragaza mu gitabo ‘Ibitaramo ku mateka y’u Rwanda’, yavuze ko mu miziro umwami witwa Yuhi yagombaga kuziririza harimo no kutarenga uruzi rwa Nyabarongo.
Yagize ati “Umwami ubyarira umuriro ni Yuhi agatwara i Nduga, akagaba ingabo ari i Nduga zigahabwa umugaba zikajya kumutsindira ntiyambuke uruzi rwa Mwogo n’urwa Nyabarongo.”
Inzira y’umuriro yagaragazaga neza uko abami bitwa ba Yuhi bakoreraga inshingano zabo zose mu Nduga ntibahirahire ngo barenge inkiko z’ayo.
Abami bitwaga ba Yuhi ubusanzwe ku ngoma ye yagombaga kurinda ubusugire bw’igihugu. Akaba umwami w’intagondwa ku buryo ntawabasha kuvogera igihugu cyangwa se abaturage bacyo.
Umuriro nka kimwe mu birango bitatu Gihanga yimanye ingoma wasobanuraga uburame bw’umwami, ubusugire bw’igihugu n’ubumwe bw’abaturage.
Inzira y’Umuriro yibutsaga iyimikwa ry’abami ba Yuhi nk’abami b’umuriro kuko babaga bafite inshingano yo kurinda ubusugire bw’igihugu, ubumwe bw’abaturage n’uburame bw’umwami.
Uko Musinga yarenze inkiko za Nduga kizira
Mu gihe cy’ubwami Nduga yari ikikijwe n’imigezi irimo Mwogo, Nyabarongo n’Akanyaru. Ubwo Ababiligi bakolonizaga u Rwanda, Nduga yabaye sheferi imwe mu zigize teritwari ya Nyanza kimwe na Mayaga, Busanza, Kabagari, Marangara na Ndiza.
Mu nama yabaye ku wa 08 Mutarama 1910 i Bruxelles yahuriyemo Ababiligi, Abongereza n’ Abadage higwa ku migabane yabo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, yasojwe u Rwanda rutakaje hafi icya gatatu cyarwo. Ababiligi bafashe Ijwi, Bwishya, Gishari na Gisigari babyomeka kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari bahatse, Abongereza bahabwa Bufumbira na Ndorwa byomekwa ku ntara ya Kigezi na Nkole zo muri Uganda yaramutswaga Abongereza muri icyo gihe.
Imyanzuro yo muri iyi nama yababaje cyane Yuhi V Musinga ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kuko ibyo bice byari byaratangiye guturwa n’abanyarwanda kandi bavuga Ikinyarwanda. Bamwe mu baturage batari bazi iby’iyo nama bijunditse Musinga cyane bamushinja kwanga kujya kwereka abazungu inkiko z’u Rwanda kuko icyo gihe inzira y’umuriro itamwemereraga kwambuka Mwogo na Nyabarongo.
Hari inyandiko Kagiraneza avuga mu gitabo cye ya Mwalimu Jean Gaulbert igaragaza ko Musinga yambutse Nyabarongo bwa mbere ku wa 14 Kanama 1929 ku itegeko yari yahawe na Guverineri Postiaux wari ufite icyicaro Usumbura, aho yabwiye Musinga ko agomba kuyobora igihugu akurikiza imirongo yashyizweho n’abazungu.
Musinga yari yiyambaje uyu Guverineri amaze kubona ko atacyumvikana n’umuzungu wari umuyobozi mukuru wa Nyanza, Rezida wa Kigali ndetse n’abatware bari barayobotse abazungu. Guverineri Postiaux yategetse Musinga kujya atambagira igihugu ndetse no kwitaba Rezida i Kigali kugira ngo amenyeshwe imirimo ye.
Impungenge za Musinga zazamutse ubwo abazungu bagabiraga umuhungu we Rudahigwa gutwara intara ya Marangara atabanje kubimenyeshwa nka se kandi yari asanzwe ari umukarani we. Musinga yibwiye ko Rudahigwa naturana na Musenyeri Classe wari i Kabgayi bizamuviramo kubatizwa akaba umuntu w’abazungu bakazamwimika bidatinze.
Inyandiko ya Rumiya ishimangira ko Musinga yambutse Nyabarongo ku wa 19 Kanama 1929 abihatiwe na Guverineri Postiaux.
Kagiraneza avuga ko abaganira batebya bavuga ko ubwo Musinga yabwirwaga n’abazungu bati “jya kutwereka imbibi z’u Rwanda” yabasubije ati “mugende nimugera aho ruteye inkingi n’inkeke mumenye ko ari ho rugarukira.”
Ngo yashakaga kubumvisha ko batagomba gushyira imipaka ku Rwanda ko ahubwo rugomba guhora rusatira amahanga.