Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula yahishuye ko afitanye umubano mwiza na Moise Katumbi uherutse kwerura ko adashyigikiye ubutegetsi buriho muri iki Gihugu.
Uyu munyapolitiki yatangaje ibi mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya Tele 50 yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yahakanye ibyavugwaga ko bafitanye amatati, ati “Ntakibazo na kimwe mfitanye nawe [Moise Katumbi].”
Yavuze ko ibyafashwe nk’ibibazo ari ihiganwa risanzwe ribaho muri politiki kandi ko ari we watsinze.
Yakomeje atanga ingero zifatika zihamya ko ntakibazo uyu mukuru wa Dipolomasi ya Congo afitanye na Moise Katumbi.
Ati “Ndi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga nkaba na n’Uwungirije Minisitiri w’Intebe wa Perezida Felix Antoine Tshisekedi, nararwaye njya mu bitaro, Moise yarampamagaye. Anyita buri gihe mukuru we. Yaje no kundeba.”
Christophe Lutundula yakomeje avuga ko Moise Katumbi akunze kumuhamagara kuri telefone ndetse ko yanamuhamagaye ubwo yahabwaga inshingano muri Guverinoma, yewe ngo no mu minsi mikuru iheruka yaramuhamagaye amwifuriza iminsi mikuru myiza.
RWANDATRIBUNE.COM