Nyuma yo kwitegereza akaga impunzi zikunze guhura nako mubuhungiro, ndetse agatekereza imibereho mibi iba mubuhungiro Adrien Nimpagaritse umwe mubarundi bahoze ari impunzi muri Tanzania yiyemeje gutanga imfashanyo ye ingana n’ibiro 100Kg by’ibigori yakuye mumusaruro we ngo bizashyikirizwe impunzi zo muri Ukraine.
Uyu Adrien Nimpagaritse avuka mu Ntara ya Ruyigi muri komine Butaganzwa yabwiye ikiganiro Imvo n’Imvano cya BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru ati:
“Ndebye impunzi zo muri Ukraine uko zibayeho hanyuma nanjye nkibuka ko naba narabaye impunzi, numvise nagira icyo mfasha, ndi umuhinzi ntacyo mfite gihambaye cyo gufasha ariko umutima w’urukundo ndawufite. Duke rero duturutse kumutima mwiza ndumva twagira akamaro , bityo niyemeje gutanga ibiro 100Kg by’ibigori. Kugirango bishyikirizwe impunzi zo muri Ukraine.”
Kugeza ubu impunzi zirenga miliyoni eshatu zimaze guhunga Ukraine, nk’uko bivugwa na UNHCR, zerekeza mu bindi bihugu by’Iburayi cyane cyane Pologne.
Uyu Nimpagaritse yari impfubyi y’imyaka ine ubwo bahungiraga muri Tanzania , bahunga urugomo rushingiye ku moko mu Burundi mu 1996.
Adrien yakuriye mu nkambi ya Mtendeli mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania ari naho yize amashuri abanza, gusa yaje gusubira mu burundi afite imyaka 11 mu mpera za 2007,akaba yakoze ibi kubera ko ubuzima bwo mubuhungiro azi neza ko Atari bwiza.ati” nibutse ukuntu twaburaga ibyo kurya numva ngize impuhwe.
UMUHOZA Yves