Minisiteri y’ingabo z’igihugu cy’Uburusiya yatangaje ko batanze agahenge kuva ku isaha ya saa yine ( 10 h00 ) ku isaha ya Moscou hari saa tatu murwanda no muburundi, aka gahenge katanzwe muduce twa Mariupol na Volnovakha kugira ngo abaturage babasivire babone uko bahunga uduce turi kuberamo imirwano.
Ibi byabaye nyuma y’uko umukuru w’umugi wa Mariupol asabiye ko batanga agahenge ku banyagihugu mu gihe bakomeje kuzengurukwa n’icyo we yita ibitero by’ubugome by’ingabo z’Uburusiya .Abategetsi ba Minisiteri y’ingabo bemeje ko iki ari icyemezo cyumvikanywe ho n’abategetsi ba Ukraine.
Niko gahenge ka mbere gatanzwe kuva Uburusiya butangiye ibitero mu gihugu cya Ukraine mugihe hashize iminsi icumi ibi bitero bitangiye kugabwa muri iki gihugu, Uburusiya bwavuze ko bwiyemeje gufungura inzira zose ziva muri iyi migi.
Ni inkuru nziza ku basivire ba Mariupol na Volnovakha bifuza guhunga, ariko niyo migi yonyine yahawe aya mahirwe, kuko indi migi yo mugihugu irakomeza gusukwa ho amabombe dore ko byahindutse nk’imvura.
Aka gahenge kandi gatanzwe nyuma y’aho Vadym Boichenko umukuru w’umugi wa Mariupol asohoreye itangazo ryuzuye umubabaro mwinshi aho yasabaga ko amayira y’uyu mugi yafungurwa kugira ngo abahunga bahunge kuko ntakundi babigenza. yagize Ati: “Mariupol si imihanda n’amazu, ni abanyagihugu bayo”.
Bitewe n’uko nabaduteye bakomeza baturoha ho amabombe ntaq n’impuhwe batugirira,ntakundi twabigira kutari uguha umwanya abanyagihugu kugira ngo bahunge bave muri Mariupol
Mariupol ni umugi w’ikirwa uri munyengero y’inyanja y’umukara (Mer Noire/Black Sea) mumajyepfo ashyira uburasirazuba bwa Ukraine iki kirwa gituwe n’abantu 450.000, kikaba kigoswe n’ingabo z’Uburusiya kakdn uyu mugi ukaba waribasiwe n’amabombe.
Mu gihe uyu mugi waba ufashwe n’Uburusiya byaba ari amahirwe meza yo kugenzura kimwe mubigo bikomeye by’igihugu cya Ukraine,kandi bwaba ari uburyo bwiza bwo kubona inzira nziza yahuza ya ntara ya Crimée/Crimea bwigaruriye muri 2014 ,hamwe na twa turere twigaruriwe n’inyeshyamba zishyigikiwe n’Uburusiya nka Luhansk na Donetsk
Naho Volnovakha yo ni umugi muto uri muburasirazuba bwa Mariupol aka gace kakaba karangwa mo intambara zikomeye kuva iyi ntambara yatangira.
UMUHOZA Yves