Urugamba rw’ingabo z’Uburusiya rwahinduye isura nyuma y’uko ingabo za Ukraine zibigaranzuye muri imwe mu mijyi bari barigaruriye.ibi byatumye hari Ubutumwa bw’ingabo z’Uburusiya bwahagaritswe mu mijyi bari barimo.
Kugeza ubu imwe mu mijyi yo mu majyepfo irimo nka Savyntsi , Svatove ingabo za Ukraine ziri kureba ko zayisubiza nyuma yuko Kupiansk igaruwe kandi ingabo z’Uburusiya zari muri uyu mujyi zigahunga.
Si ibyo gusa kuko Lyssychansk nayo yibasiwe ku mpande 2, n’abasirikare ba Ukraine bamaze kwinjira neza mu mujyi. Starobilsk nayo ubu irimo ubusa, abasirikari bayihunze kubera ko bafite ubwoba.
Umuyaga w’ubwoba urimo uhuha mu majyaruguru y’uburasirazuba, ingabo z’Uburusiya zimaze kwitegura guhaguruka zerekeza Belgorod.
Ubu buri ruhande rurareba uko rwakwigarurira akarere ka Kherson bisa nkaho ingabozo kumpande zombi zigahanganiye mo kandi zigakeneye.
Kubera inkunga y’ibihugu by’iburengerazuba iyi ntambara ishobora guhindura isura niba Uburusiya ntacyo bukoze .
Uwineza Adeline
PUTIN akwiye gusubiza INKOTA mu rwubati nkuko Yesu yabisabye Petero.Intambara irasenya ntiyubaka.Umuririmbyi wo muli Congo Brazzaville witwa Casimir Zao Zoba yararirimbye ati:”Nimujugunye intwaro zanyu.Twimakaze urukundo tureke kurwana”.Aho kumva iyo nama,ibihugu byongera military budget,bigakora ibitwaro byasenya isi yose mu kanya gato,abantu bose bagashira.Military Defense Budget y’ibihugu byose,igera kuli 2 Trillions USD ku mwaka.Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,ku munsi w’imperuka Imana izatwika intwaro zose zo ku isi,ikureho intambara.Kuli uwo munsi kandi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Uwo niwo muti rukumbi w’intambara zimaze guhitana abantu barenga 1 billion (milliard) kuva Muntu yaremwa.