Uruganda rukora ingufu za kirimbuzi Zaporizhie rukomeje kuvugisha amagambure abayobozi b’ibihugu by’iburayi, kandi byanabaye intandaro y’ibiganiro hagati y’ababayobozi b’ibi bihugu na Perezida Vladimir Putin. Uyu mugabo yabwije ukuri Perezida Emmanuel Macron mu kiganiro bagiranye kuri Telefoni kubyerekeranye n’intambara.
Ibi byabaye kuri uyu wa 11 Nzeri 2022 mugihe Perezida w’Ubufarasa Emmanuel Macron yaganiraga na Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya ku kibazo cy’urugomero rw’amashanyarazi ndetse n’inganda z’ingufu za Kirimbuzi, bishobora kuba byaratangiye kugerwa amajanja n’ingabo ze, Putin ahita yerurira Macron ko urugamba ruzarushaho gukara niba Leta ya Kyiv idacishije make, akaga kazayigwira.
Aha nti twakwibagirwa kuvuga ko ibisasu biramutse byerekejwe kuri ruriya ruganda rw’ingufu za Kirimbuzi, amakuba yagwira isi, by’umwihariko umugabane w’Uburayi utaretse n’Aziya.
cyakora nk’uko Kremle ibivuga, Vladimir Putin na we yemeje ko yafashe ingamba kugira ngo uruganda rutekane. Yashimangiye kandi ko “ari ngombwa gushyira igitutu ku bayobozi ba kyiv kugira ngo ibisasu byibasiye uruganda bihite bihagarara”.
Menya ko ikiganiro hagati ya Vladimir Putin na Emmanuel Macron kibaye nyuma y’uko uwahoze ari Perezida w’Ubufaransa, François Hollande yashinje uwamusimbuye kuba yoroheye umukuru w’igihugu cy’Uburusiya.
Mubiganiro byatanzwe n’uyu wahoze ari Perezida w’ Ubufaransa abinyujije ku mbuga nkoranya mbaga yavuze ko Perezida Emmanuel Macron imyitwarire ye ku ntambara yo muri Ukraine ntakigenda, kuko asa n’uri kwatsa muziko ajunditse amazi aho gukoresha imbaraga afite.
Putin akomeje kwerurira abategetsi b’ibibihugu by’iburayi bimusaba guhagarika intambara, ndetse n’iby’iburengerazuba, ashinja kuzimisha umuriro, w’intambara ya Ukraine amavuta.
Umuhoza Yves