Igihugu cya Ukraine kimaze igihe kirenga umwaka mu ntambara, cyinjiyemo nyuma yo kugabwaho ibitero n’igiihugu cy’Uburusiya, nyuma y’iryo shegeshwa ry’igihugu cye ubu Perezida ari kugenda ashakisha amaboko, ari nabyo bagarutseho we na Mugenzi we Museveni wa Uganda.
Ni ibiganiro byabereye kuri Telefoni, nk’uko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yabitangaje aho yashimye ibiganiro yagiranye na mugenziwe wa Uganda Yoweri kaguta Museveni bagarutse kandi kubiganiro bitandukanye ku bihugu byombi umubano,ubutwererane.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu nibwo Perezida Zelensky abinyujije kuri Twitter yatangaje ko yishimiye ibiganiro yagiranye na Perezida Museveni.
Ati “Nashimishijwe no kugirana ibiganiro nawe byagiye bigaruka ku mubano w’ibihugu byombi na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni. Nagarutse cyane kuri gahunda za Ukraine zigamije kwimakaza amahoro mu Muryango w’Abibumbye. Twaganiriye kandi ku nzego z’iterambere ibihugu byombi bishobora gufatanyamo,imikoranire.
Perezida Zelensky yavuze ko zimwe mu nzego igihugu cye gishobora gufatanyamo na Uganda ari ibijyanye no kwihaza mu biribwa.
Ibi biganiro bya Museveni na Zelensky bibaye mu gihe Ukraine igikomeje kuzahazwa n’intambara iyihanganishije n’u Burusiya.
Uganda ni kimwe mu bihugu byifashe ubwo Umuryango w’Abibumbye watoraga icyemezo cyo kw’amagana intambara u Burusiya bwagabye kuri Ukraine.
Uyu mukuru w’igihugu kiri mu ntambara amaze igihe aganira n’ibihugu bitandukanye ibyo benshi bakunze kuvuga ko ari ugushaka amaboko.
Mukarutesi Jessica