Minisitiri w’Ubunyi n’amahanga wa Ukraine Dmytro Kouleba, yatangaje ko bagiye gutangira kurwanya icengezamatwara ry’Abarusiya rikomeje kwaguka ku mugabane w’afurika .
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cy’Afaransa AFP kuwa 23 Kanama 2023, Minisitiri Kouleba yavuze ko Ukraine, igiye gutangiza intambara igamije kubaka umubano hagati ya Ukarine n’Umugabane wa Afurikira ari no kurwanya icengezamatwara ry’Abarusiya kuri uyu Mugabe.
Yakomeje avuga ko Uburusiya, buri kubaka kwagura ubwami bwabwo muri Afurika binyuze mu cyo yise ruswa, igitugu n’iterabwoba mu gihe bwanashoje indi ntambara kuri Ukraine.
Ati:”Mu myaka myinshi ishize baratsinzwe,ariko ubu tugiye gushyira imbaraga mu gutsura umubano wacu n’ibihugu bya Afurika, ari nako dufatanya n’ibi bihugu gutangiza intambara igamije kurwanya Ububwami bw’Abarusiya butangiye kwagukira ku mugabane w’Afurika”
Dymytro Kouleba, yakomeje avuga ko kwaguka ku Bwami bw’Uburusiya ku mugane wa Afurika, binagaragarira mu kuba bimwe mu bihugu byo kuri uyu Mugabane, byarakunze kwifata ku ngingo irebana no gufatira Uburusiya ibihano kubera ibitero iki gihugu cyatangije kuri Ukraine.
Ati:”Byinshi mu bihugu bya Afurika byakunze kwifata ku ngingo zirebana n’amakimbirane Ukraine ihanganyemo n’Uburusiya , bitewe n’uko byamaze gucengerwa na Politiki y’iki gihugu twe tutemera na gato. Intego yacu ntabwo ari ukwigarurira Afurika ahubwo ni ugahagarika icengezamatwara ry’Abarusiya muri Afurika.”
Minisitiri Kouliba, yongeyeho ko Uburusiya, buri kwigarurira ibihugu bya Afurika nka Mali, Burkina Faso , Nijer n’Ibindi ,bukoresheje propaganda yo kwemeza ibi bihugu ko bufite ubushobozi bwo kubifasha mu iterambere, ikoranabuhanga n’ibikoresho bya gisirikare , hakiyongeraho kubirindira umutekano, bwitwaje umutwe wa Wagner Group.
Yakomje avuga ko Uburusiya, buri no kwitwaza gahunda yo guha ibihugu by’Afuruka ibinyampeke ku buntu, nyamara ngo ni uburyo Ukraine ifata nk’ubuhendabana kugirango bubone uko bwigarurira Afurika.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, yakomeje avuga ko Ukraine, igiye gutangiza urundi rugamba rugamije kurwanya icengezamatwara ry’Uburusiya ku mugabane wa Afurika.
K’urundi ruhande ariko, Dymotro Kouliba , yirinze kugaragaza icyo Ukraine izamarira Afurika cyangwa se icyo abafatanyabikorwa bayo bo mu burengerazuba bw’Isi, baba barayimariye cyangwa se bayigejejeho.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com