Amakuru akomeje gushimangirwa n’abakurikiranira hafi politiki yo muri Uganda aremeza ko Perezida Museveni ariwe wihishe inyuma y’igitero cyagabwe kuri Gen Wamala Katumba.
Aya makuru akomeza yemeza ko igitero giheruka kugabwa kuri Gen Wamala Katumba wali usanzwe ari Minisitiri w’umurimo n’itumanaho muri Uganda cyateguwe na Perezida Museveni maze gishirwa mu bikrwa n’umuhungu we Gen Muhoozi Kainerugaba.
Ngo perezida Museveni yahaye amabwiriza umuhungu we ,kwikiza Gen Wamala Katumba ngo kuko byari bimaze kugaraga ko Gen Wamala ari umwe mu bategetsi bakomeye bo mu bwoko bwa “Baganda” ndetse ngo akaba asanzwe yemerwa ndetse akunzwe cyane n’abaturage bo mu bwoko bwa”Baganda” basanzwe batishimiye ubutegetsi bwa Perezida Museveni kuko ngo batahwemye kuvuga ko Museveni atari umunya Uganda ahubwo ari umwimukira w’umunyamahanga ubategekesha igitugu.
Museveni kandi ngo yakomeje kugirira ubwoba n’amakenga Gen Wamala Katumba umwe mu bajeneriri bahoze bakomeye ba UPDF acyeka ko ari mu bukangurambaga bwo ku mwigomekaho.
Ibi ngo bikaba biri mu murongo mugari wa Perezida Museveni wo kwikiza abategetsi bakomeye bo mu bwoko bwa “Baganda” ngo bitewe no gutinya ko amaherezo bashobora kuzamubangamira gukomeza kwicara ku ntebe y’ubutegetsi amazeho imyaka 35.
Gen Wamala wo mu bwoko bwa “Baganda Ngo akaba atagifitiwe ikizere na Perezida Museveni nyuma yo gusanga ko Gen Wamala yaba amaze igihe akorana bya hafi n’ubwami bw’Abaganda, bwakunze gushinja Perezida Museveni n’umuhungu we Gen Muhozi Kainerugaba kwibasira no kwica abo mu bwoko bwabo.
Urugero ngo ni AIGP Andrew Félix Kawesi ,ASP Muhammad Kirumira, bo mu bwoko bwa “Baganda” aho ngo bose bishwe mu buryo busa neza neza nk’ubwakoreshejwe mu gitero cyari kigamije kwivugana Gen Wamala.
Amakuru akomeza avuga ko atari abo gusa bishwe ngo kuko hari n’abandi bantu bakomeye bo mu bwoko bwa “Baga
nda” nabo bishwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni barimo Archbishop Cyprian Kizito Lwanga, Joan Kagezi wahoze ari umushinjacyaha Mukuru wa Leta ya Uganda, Man Muhammad Kiggundu wahoze ari umuyobozi Mukuru w’abo mw’idini ya Islam n’abandi benshi.
Kuwa 2 Kamena 2021 nibwo abantu bitwaje intwaro bataramenyekana barashe urufaya rw’amasasu ku modoka yari itwaye Gen Wamala Katumba wari kumwe n’umukobwa we Brenda Wamala maze umushoferi we Haruna Kayondo n’umukobwa wa Gen Wamala ariwe Brenda Wamala bahita bahasiga ubuzima mu gihe Gen Wamala we yakomeretse .
Hategekimana Claude