Hashize iminsi mu bitangazamakuru bitandukanye hacicikana inkuru z’uburyo itorerero rya ADEPR ururembo rwa Uganda rwagurishijwe rukagurwa na Apotre Charles Muhizi wahoze ari umushumba w’itorero rya True Salvation ryakoreraga Kimironko mbere yuko rifungwa mu zitari zujije ibyangombwa.
Uyu mushumba usigaye ukorera umurimo w’Imana mu gihugu cya Uganda aho n’ubundi afite itorero rya True Salvation Church yagize icyo avuga kuri iyi nkuru ivugako yaba yaraguze itorero rya ADEPR ururembo rwa Uganda ndetse na ADEPR yagize icyo ivuga kubivugwa ku igurwa ry’iri shami rya Uganda.
Uyu ni Apotre Charles Muhizi bivugwako yaguze itorero rya ADEPR ururembo rwa Uganda
Inkuru zikimara gusakara ko ururembo rwa ADEPR Uganda rwagurishijwe kandi rukagurwa n’uwitwa Apotre Muhizi Charles bagashyira mu majwi umuvugizi wungirije ku rwego rw’igihugu ariwe Rev Karangwa John twamuhamagaye ku murongo wa Telephone maze atubwirako nta byinshi ashaka kubivugaho tumusaba ko yakwigora akadusubiza ibibazo bike twashakaga kumubaza.
Twamubajije icyo avuga ku nkuru z’igurishwa rya ADEPR ururembo rwa Uganda maze mu magambo ye Rev. Karangwa John umuvugizi wungirije wa ADEPR ushinzwe ubuzima bw’itorero yagize ati ”Ibyo ni ibihuha ntabwo rwigeze rugurishwa,kandi ntabwo inzu ikorerwamo umurimo w’Imana igurishwa uko izindi zigurishwa kandi itorero ni irya Kristo umuntu uvuga ngo yariguze cyangwa uwarigurisha ngirango inzira byacamo ntishoboka rwose.”
Rev.Karangwa John umuvugizi wungirije wa ADEPR yavuzeko atazi na gato Apotre Charles Muhizi uvugako yaguze itorero rya ADEPR ururembo rwa Uganda
Uwitwa Apotre Muhizi Charles wahoze ari umushumba wa True Salvation bivugwako ariwe mwaguze ururembo rwa ADEPR Uganda ibyo byaba bimeze gute ?
Rev.Karangwa John muri aya magambo yagize ati:”Ni ukuri uwo Apotre Charles Muhizi nta nubwo anzi najye simuzi nababwiye ko ari ibihuha byabashaka kurangaza abakiristu bacu ,uretse ko bafite ukwizera ntawabarangaza ngo abishobore.”
Rev.Karangwa John yageneye ubutumwa abakiristu agira ati :”Abakristo nibakomeze bizere ubuyobozi bwabo kandi bizere ukwemera kwabo kandi bajye bamenya ko na bamwe bavugwa bafunzwe bazira ibyaha bitagira aho bihurira ni itorero ryacu.
Ku murongo wa Telephone IYOBOKAMANA.COM twahamagaye Apotre Charles Muhizi uherereye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda ari naho akomereje umurimo w’Imana maze tumubajije iby’inkuru ivuga ko yaba yaraguze itorero rya ADEPR ururembo rwa Uganda yasubije ko ibyo ari ibinyoma bidafite ishingiro na rito ahubwo bishobora kuba byarakwirakwijwe n’abantu bashakaga kumuharabika .
Ati:“Itorero ni irya Kristo nonese ubwo umuntu uvuga ngo naguze ADEPR ishami rya Uganda ubwo avuga ko naguze iki? ko abanyetorero ari abantu kandi abantu bakaba batagurwa ? ikindi kandi itorero ko riba mu mitima y’abantu ubwo narigura nte koko usibye abantu bapfa kwivugira ibyo batazi bagamije ibindi bintu umuntu atahita asobanukirwa nonaha.
Ijambo ry’Imana rivuga neza ko umuntu wese ugize ishyaka ry’ibyiza kandi biteza umurimo wayo imbere itabura kumushyigikira.Ibi bivuzeko itabura no kurwanya cyangwa gusenya umuntu wese urwanya umurimo wayo bityo niyo mpamvu umuntu wese yarakwiriye guharanira ko umurimo w’Imana watera imbere kandi ugakorwa mukuri no mu mwuka kuko abayoborwa n’umwuka aribo bana b’Imana .
Birababaje iyo urebye ugasanga bamwe mu bitwa ko ari abakozi b’Imana aribo bari gushyira imbaraga mu guharanira ko umurimo w’Imana wasenyuka ,ugasanga bamwe baragambanira abandi .ugasanga abandi barakwiza inkuru z’ibihuha n’ibindi byinshi kugirango bihungabanye umurimo w’Imana.