Kuva Abasirikare ba FARDC barasa ku baturage mu mujyi wa Goma kuwa 30 Kanama 2023, abarenga 43 bakahasiga ubuzima abandi benshi bagakomere, kuri ubu bamwe mu bashyigikiye ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi , batangiye gushinja M23 kuba ariyo ibyihishe inyuma, ikoresheje amayeri yo gucengera ubutasi n’Ubuyobozi bukuru bw’ingabo za FARDC.
Mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru kuwa 5 Nzeri 2023, Maitre Hubert Tshiswaka, yavuze ko akurikije uko abasifrikare barashe ku baturage mu mujyi wa goma, asanga ari ibintu bitaturutse ku gushaka kwabo, ahubwo ko ari amabwiriza bari bamaze guhabwa n’Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo za FARDC.
K’urundi ruhande ariko, Maitre Tshiswaka, yakomeje avuga afite amakuru yo kwizerwa yagizwe ibanga, yemeza ko intasi za M23 ,zabashije gucengera ubutasi n’Ubuyobozi bakuru bw’Ingabo za FARDC ,hanyuma bagahabwa amakuru atariyo agamije kubayobya.
Maitre Tshiwaka, yakomeje avuga ko Abayobozi ba FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru bibwiraga ko ayo mabwiriza ari guturuka muri Etat Major i Kisnhas, nyamara ngo baribeshyaga kuko ari M23 yarimo ibayobya igamije kubakoresha amafuti no kubagwisha mu mutego.
Ati:”Dufite amakuru duhabwa n’abantu bacu, yemeza ko M23 yabashije gucengera ubutasi n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Leta FARDC. Icyo M23 yakoze n’uko yinjiriye izi nzego ikajya iziha amabwiriza nazo zikagirango ni amabwiriza ari guturuka I bukuru. Icyo mu gomba kumenya n’uko M23 ari abahanga muri ibyo bikorwa by’ubutasi bigamije gucengera uwo bahanganye kandi mu ntambara ntacyo uwo muhanganye atakora kugirango akugushe mu makosa. Nayo ni intambara nk’indi.
Maitre Tshiswaka, yongeyeho ko bigaragaza uburangare bukomeye bukorwa n’Ubuyobozi bukuru bwa FARDC no kutita ku mwanzi bahanganye ,bityo ko bagomba gutangira kubyitondamo no kugira amakenga.
Depite Claude Lubaya we siko abibona
K’urundi ruhande ariko, Claude Lubaya Umudepite mu nteko nshingamategeko ya DRC ukomoka mu gace ka Kananga, avuga ko ibyo ari ibinyoma no kwikuraho inshingano .
Depite Claude Lubaya, akomeza avuga ko amabwiriza yo kurasa ku baturage mu mujyi wa Goma tariki ya 30 Kanama 2023, yatanzwe n’Ubuyobozi bukuru bw’igihugu, uvuye kuri perezida Tshisekedi ukajya ku Mugaba mukuru wa FARDC gukomeza kuri Lt Gen Constant Ndima wahoze ari umuyobozi w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Claude Lubaya, yakomeje avuga ko abagomba kubazwa ubu bwicanyi, ari Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi n’igisirikare abereye Umugaba w’ikirenga aho kwitwaza M23 cyangwa se kubigereka ku bandi.
Ati:” Bareke kwitwaza M23 cyangwa undi uwariwe wese babyegekaho. Disipurine y’igisirikare twese turayizi, amabwiriza aturuka ibukuru akarinda agera ku musirikare wo hasi hagendewe ku buryo inzego zikurikirana kandi hari uburro bwashyizweho bwo kugenzura itumanaho mu gisirikare.”
Twagerageje kuvugana na Will Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare kugirango agire icyo abivugaho ,ariko ntiyabasha kuboneka ku murongo wa telephone kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com